Abandi 32 bafatiwe mu masengesho ngo Bibiriya nta gapfukamunwa iteganya

Abantu 32 baturutse  mu Karere ka Nyanza n’abandi bo mu Turere twa Ruhango n’umwe wo muri Nyamagabe basanzwe bateraniye ahatemewe, bamwe muri bo ntibemera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2021 abantu 32 barimo 26 bo mu karere ka Nyanza n’abandi 5 bo muri Ruhango n’umwe wo muri Nyamagabe bafashwe bateraniye mu rugo rw’umwe muri bo witwa Nteziryayo utuye mu Mudugudu wa Gihara, mu Kagali ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Nyagisozi, bafatwa bose bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, kuko  batari bambaye udupfukamunwa.

Inzego zivuga ko bishe n’andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bamwe muri bo bavuga ko batazigera bambara udupfukamunwa ngo kuko binyuranyije n’amahame ya Bibiliya.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyamenye niko ku wa 22 Werurwe 2021 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’ubuyobozi bwa Polisi na ba Pasitoro batandatu mu itorere ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi (bivugwa ko bariya bantu 32 bose basengera muri iryo Torero) bagiye kubaganiriza no kubereka impamvu zo kwambara agapfukamunwa no kubahiriza izindi ngamba zose zo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko babaganirije babereka impamvu yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Ati “Twagiyeyo turabaganiriza benshi batwemerera ko bagiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19, gusa hari n’abandi binangiye turabafite ubu na bo turakomeza kubigisha.”

Ntazinda akomeza asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 kuko kirahari kandi kirica bityo abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda.

Ati “Hari abadafite amakuru ngo agapfukamunwa gaheza umwuka, abo iyo badafite amakuru bakwiye kwegera ubuyobozi bukabasobanurira bakareka iyo myumvire kuko si yo cyane, kubahiriza amabwiriza ni inzira nziza zatuma dusubira mu buzima busanzwe.”

Abaturage 20 bemeye kwambara agapfukamunwa no kubahiriza ingamba zo kwirinda ndetse bahita bambara udupfukamunwa abatari badufite baratugura barataha, naho 5 bo mu Karere ka Ruhango basubijwe iwabo, umwe wo mu Karere ka Nyamagabe na we ajyanwa iwabo.

Batandatu bakomeje kwinangira ko batagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 (harimo kwambara udupfukamunwa, gusiga byibura intera ya metero hagati y’umuntu n’undi n’izindi) bavuga ko imyemerere yabo itabyemera bagendeye ku gitabo cya Bibiliya.

Bahise bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Nyagisozi kugira ngo bakomeze kuganirizwa kuri gahunda za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *