Abajura bashaje bafashwe bamaze gutema umugore

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo itangaza ko umugore witwa Claudine Mukabagire wo mu gace ka Maraba mu Murenge wa Nyagisozi yatemwe mu kiganza n’amabandi atatu, arakamukomeretsa, anamutwara Frw ibihumbi 600 na telefoni ngendanwa.

Mukabagire wari kumwe n’umugabo we, Faustin Mutabazi ubwo batahaga kuri moto mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, agategwa n’amabandi atatu yari agamije kubambura ahagana saa mbili z’ijoro.

Aba bombi babanje guhangana n’aya mabandi ari nako batabaza abaturage, babatabaye bagafata amabandi abiri; Eric Rwizibura w’imyaka 37 na Benoît Ntawuhiganayo w’imyaka 41.

Irindi bandi ritaramenyekana amazina nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire abivuga, ” ryacitse ritwaye Frw ibihumbi 600, telefoni igezweho (smart phone).”

Abaturage ni nabo bajyanye aya mabandi abiri kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi, mu gihe abambuwe bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Cyahinda ngo bavurwe ibikomere.

SP Kanamugire avuga ko Rwizibura yari asanzwe akurikiranweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’ubujura ndetse ubwo yafatwaga, yari afite agapfunyika k’urumogi. Kuri ubu, ibandi rya gatatu rirashakishwa.

Itegeko rihana mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 168, umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi, agacibwa ihazabu hagati ya Frw miliyoni eshatu zitarenze eshanu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *