Rusizi: haracyari abafite umutima mubi kandi bawinjiranye muri 2021

Byabereye mu Mudugudu wa Bitongo, Akagari ka Kabasigirira mu Murenge wa Mururu.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo ku wa Mbere, aho Twayigize Pierre w’imyaka 31 yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye umurima w’ibigori ugizwe n’amaterasi ane.

Ibi bigori avuga ko bifite agaciro ka Frw 360 000 kuko ngo iyo byeze iterasi imwe igurwa Frw 90 000.

Nyiri ibigori avuga ko akeka umugabo bari bafitanye ikibazo witwa Nteziryayo Joseph w’imyaka 58.

Uyu Nteziryayo Joseph ku wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2020 yaciwe Frw 6000 amaze gusaba imbabazi Twayigize Pierre kuko yamushinjaga kumutemera ubwatsi ariko nta gihamya abifitiye, bifatwa nko ‘kumusebya’.

Twayigize akaba akeka ko ibigori bye kuba byatemwe byaturutse kuri ayo makimbirane.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwageze hariya busaba abaturage gufatanya hakamenyekana uwabikoze.

Nyirangendahimana Daphrose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabasigirira biriya byabereyemo, yabwiye Umuseke ko ariya makuru ari yo, ariko ngo baracyakurikirana bamenye uwakoze biriya, twavuganye ari mu nama y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *