Abandi bakozi ba REB batawe muri yombi bazira kurya ruswa ya Mwarimu

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo babafashe mu bizamini by’akazi byakorewe mu Karere ka Rutsiro.

Abo bafashwe ni umugabo witwa Sendegeya Telesphore n’umugore witwa Mukagasana Jeanne D’Arc bakaba nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka.

Aba batawe muri yombi rero bombi bagaragaye ku rutonde ko batsinze ibizami byo kwinjira mu kazi k’ubwarimu ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rwatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy’iperereza rigamije gushaka abatanze ruswa ku bakozi ba REB, mu rwego rwo kubona akazi k’ubwarimu. Iryo tangazo naryo rikaba rije nyuma y’uko mu minsi ibiri ishize nabwo RIB yatangaje ko yafunze umukozi wa REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737 bityo buri mwarimu ubyifuza akaba yabona amahirwe nawe, ariko yabanje gukora ikizamini agatsinda..

 

Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307, bvakenewe mu mashuri abanza.

Naho mu mashuri yisumbuye, abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336. Bityo muri rusange hakaba hagikenewe abarimu bagera 14 307.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *