Zanyeshyamba ziheruka gutera I Musanze zagabweho igitero, 19 murizo baricwa abandi 5 bafatwa mpiri

Nk’uko Polisi y’igihugu cy’u Rwanda yabitangaje uyu munsi, Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zateye ba bagizi ba nabi baheruka kwica abantu I Musanze, maze zicamo abagera kuri 19 abandi 5 bafatwa mpiri.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki 04 Ukwakira 2019, ahagana saa yine z’ijoro, izi nyeshyamba zateye mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi, zihitana abantu 8 barimo 6 zicishije intwaro gakondo hanyuma babiri bicishwa amasasu mu gihe abagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Mu itangazo ryasohowe na polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru, abahitanywe n’iki gitero bamaze kuba 14, bavuye ku munani bari batangajwe kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego zinjinzwe umutekano mu Rwanda zahise zigaba igitero kuri aba bagizi ba nabi zica abagera kuri 19 hanyuma abandi 5 bafatwa mpiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati:” Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica 19, ndetse 5 bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.

CP Kabera yavuze ko aba bagizi ba nabi basanze abantu mu ngo zabo babicisha ibyuma, abandi bicishwa amabuye ariyo mpamvu bakomeje guhiga abandi bagizi ba nabi bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abaturage bishwe, ari nabwo abagizi ba nabi bafashwe mpiri berekwa abaturage n’itangazamakuru.

Polisi yavuze ko kugeza ubu muri aka gace umutekano ari wose aho ishimira abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubera ubufatanye bagaragarije inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *