Wamwarimukazi uheruka kwirukanwa kukazi kubera gusambana n’umunyeshuli yigishaga byarangiye bashyingiranwe

Umwarimukazi ukomoka mugihugu muri New Zealand witwa Natasha Miller yashyingiranywe n’umunyeshuli we yigishaga witwa Hayden MacDonald wigeze kumwirukanisha mu mwaka wa 2006 ubwo bafatwaga bari gusambana.

Uyu mwarimu Natasha wirukanwe ku kazi ubwo yari afite imyaka 23 nyuma yo gufatwa n’ubuyobozi bwe ari gusambana n’umunyeshuli we wari ufite imyaka 16, bashyingiranywe nyuma y’imyaka 13 bituma isi yose icika ururondogoro.

Natasha wigishaga icyongereza ku ishuli ryitwa Tararua College mu gace kitwa Pahiatua,yasambanye n’uyu munyeshuli we ubwo we yigaga muwa 12 muri iki kigo.

Natasha yahise yegura ku kazi nyuma yo gufatwa ari gusambana n’uyu munyeshuli we gusa ngo aba bombi ntibigeze bahagarika umubano wabo watumye bashyingiranwa nyuma y’imyaka 13 ibi bibaye.

Natasha yabwiye ikinyamakuru cyitwa Woman’s Weekly ko uyu munyeshuli we MacDonald yamukunze kubera ko yasaga naho ari mukuru kurusha abandi banyeshuli biganye.

Yagize ati:“Hayden yarubahaga kandi agira ikinyabupfura.Twari dufite byinshi duhuriyeho nk’umuziki no kwidagadura.

Natasha yahaye nimero uyu munyeshuli we watumye ava ku kazi,bakomeza kuvugana none ubu byarangiye babaye umugabo n’umugore.

Hayden we yagize ati:“Abahungu bose twiganye bakomeje kumuvugaho kubera ko yari muto kandi ateye neza bigatuma amasomo yatwigishiga agenda neza.

Nubwo Hayden yakomeje gukundana n’uyu mwarimu, yabigize ibanga kugeza ubwo yavugaga ko bagiye gukora ubukwe.

Kugeza ubu aba bombi bamaze kubyarana abana 2 nyuma yo kwemera kurushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *