Vital Kamere ari kuburana urwa ndanze

Urubanza rwari ruteganyijwe kuwa 18/08/2020. Ku ikubitiro habayemo ikibazo cyo kugaragaza ko amategeko agenga imiburanishirize muri Kongo atubahirijwe

Cyane ko impande zombie zitamenyesherejwe ku gihe , ibyo byatumye umucamanza abanza kugisha inama ababuranyi abunganizi n’abashinjacyaha icyo babivugaho.

Hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika urubanza kugirango noneho impande zombie zihamagazwe mu buryo bukurikije amategeko

Abunganizi ba Vital Kamere basohotse bivovota bavuga ko umwanditsi ibyo kudatumiza impande zombie yabikoze yabigambiriye bagasaba ko habaho ubufatanye mu gukora impapuro zitumiza ababuranyi

Ku ruhande rwe uwahoze ari Somambike wa  Félix Tshisekedi akomeza kuvuga ko ari umwere ahubwo ko yagambaniwe ndetse ubwo yagezwaga imbere y’urukiko ntiyahwemye gusaba ko yaburana adafunze nubwo ntacyo urukiko rwamufashije ku busabe bwe. Ubu bwo afite icyizere ko bazamwemerera ndetse muri dosiye yashyizemo gihamya ko arwaye.

Mu rukiko rubanza Vital Kamere yakatiwe igihano cy’imyaka 20 y’imirimo nsimburagifungo ndetse akambura n’uburenganzira bwo gukora politike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *