Vicent Karega agomba kwihanganira inzitizi mu kazi ke

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Vincent Karega, ari mu nshingano benshi banemeza ko zisa n’aho ari zo yavukiye kuko afitanye igihango n’ibihugu byombi.
Mu gace ka Katanga kegeranye cyane n’Umujyi wa Lubumbashi uherereye mu Majyepfo ya RDC, ni ho Vincent Karega yavukiye mu mwaka wa1963. Mu kwezi k’Ukuboza 1994 ni bwo yageze mu Rwanda bwa mbere, akaba yari aje mu bukwe, hari hashize amezi make Jenoside yakorewe Abatutse ihagaritswe.
Icyo gihe ntiyagumye mu Rwanda ahubwo yasubiye muri Congo agendana ubushake bwo kugaruka gutanga umusanzu we mu gusana Igihugu, bidatinze mu 1995 agaruka gutura mu Rwanda burundu aho yahise abona akazi muri Minisiteri y’Uburinganire nk’umukozi usanzwe.
Yakomeje kugaragaza ubudakemwa mu nshingano zose yagiye ahabwa kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda nk’igihugu yakoreye akuze na RDC nk’igihugu cyamubyaye kikanamurera.
Inkovu z’amateka y’ibihugu byombi zakozwemo n’ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa twitter mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, abenshi mu batifuza ko u Rwanda rwakunga ubumwe na RDC bamugira urwitwazo nk’umwe mu babangamiye umubano w’ibihugu byombi kugeza n’aho bikusanyiriza kwigaragambiriza kuri Ambasade y’u Rwanda.
Mu butumwa yatambukije yageragezaga gutanga umucyo ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu gace ka Kasika tariki ya 24 Kanama 1998, bwatewe n’intambara zahuriyemo u Rwanda, u Burundi, Angola, Uganda, imitwe yitwaje intwaro nka za maï-maï…, ibyavuyemo bikagerekwa ku Rwanda.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, yagarutse ku buryo Vincent Karega yikorejwe amateka y’ibihugu byombi aruta kuba afite ishingano zo kuba umuhuza wabyo.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibibazo Ambasaderi Karega yahuye na byo ntaho bitaniye n’ikibazo cy’amateka yaranze u Rwanda na RDC, yahereye mu myaka ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugeza ku bwicanyi bw’i Kasika n’ubundi bwose bwakorewe Abanyekongo mu myaka 26 ishize.
Perezida Kagame yagize ati: “Ambasaderi arahura n’ikibazo kuko ahagarariye inyungu z’u Rwanda, baramushyira muri ayo mateka. Abo bashaka kudusubiza inyuma ngo duture mu mateka, ntekereza ko vuba aha bazatahura ko bafite uruhare rukomeye muri ayo mateka kurusha u Rwanda na RDC. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *