USA: Ku myaka 12 y’amavuko, indirimbo yakoze yakunzwe n’ibyamamare birimo Barack Obama ndetse na LeBron James

Umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko waririmbye indirimbo avuga ko yifuza kubaho yakwirakwiriye henshi kuri murandasi mu gihe cy’imyigaragambyo iheruka muri Amerika, iyi ndirimbo yatumye asinya amasezerano n’inzu ya muzika ikomeye muri Amerika.

Keedron Bryant indirimbo ye yakunzwe cyane yanashimwe n’ibyamamare birimo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Barack Obama ndetse na LeBron James

Indirimbo ya Keedron Bryant yitwa ‘I just Wanna Live’, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga hashize umunsi umwe George Floyd yishwe mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, uyu munsi ku wa gatanu yasohotse mu buryo butunganyije.

Warner Records yasohoye iyi ndirimbo ibihuje n’umunsi uzwi nka Juneteenth, umunsi abirabura muri Amerika bizihizaho irangizwa ry’ibinyejana bamaze mu bucakara.

Iyi ndirimbo yamaze kugira abagaragaje ko bayikunze bagera muri za miliyoni. Iyi ndirimbo yanditswe na nyina wa Keedron iririmbwa n’uyu mwana mu buryo bwa acappella (nta bicurangisho birimo).

Irimo amagambo avuga ngo:”Ndi umuhungu w’umwirabura, ukora byose ngo akomeze kubaho. Oh, ariko iyo ndebye ku ruhande, nkabona ibiri gukorerwa abo dusa. Buri munsi ndahigwa nk’umuhigo. Bene wacu ntabwo bashaka ingorane”.

Iyi ndirimbo ya mbere uyu muhungu ayishyira kuri Instagram yagize abayikunze barenga miliyoni 3, ndetse yashimagijwe na Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika, igihangange muri basketball LeBron James, umuririmbyi Janet Jackson ndetse n’umukinnyi wa filimi Lupita Nyong’o.

Keedron wo mu mujyi wa Jacksonville muri leta ya Florida yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Birashimishije cyane kuko ibi ni byo Imana yampamagariye gukora”.

Indirimbo ya Keedron Bryant ikomeje kubica bigacika

Yongeraho ati:”Ni ibintu byanshimishije cyane gukorana na mama”.

Nyina, Johnnetta Bryant, yavuze ko kubona amashusho ya George Floyd yicwa, umuntu utari ufite intwaro, byamukomerekeje umutima kuko nawe ari nyina w’umuhungu w’umwirabura.

Ati:”Mfite umugabo w’umwirabura. Mfite basaza banjye b’abirabura, ba marume, ababyara, inshuti”.

Warner Records iteganya guha inyungu izava muri iyo ndirimbo umuryango wigenga uharanira iterambere ry’amoko y’urundi ruhu muri Amerika.

Mu muhango wo gushyingura umwirabura George Floyd – Umunyamerika ukomoka muri Afurika wapfiriye mu maboko ya polisi bigateza uburakari ku isi – humvikanye abasaba ko habaho ubutabera kubera irondaruhu rikomeje guhabwa intebe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abafashe ijambo mu rusengero rwo mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas, bagiye bagaruka ku buzima bw’uyu mugabo wakoze “icyaha cyo kuvuka ari umwirabura”.

Bwana Floyd yapfiriye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota mu kwezi gushize kwa gatanu, ubwo umupolisi w’umuzungu yamushingaga ivi ku ijosi akamuniga mu gihe kigera hafi ku minota icyenda, cyafashwe mu mashusho kuri telefone zigendanwa.

Abapolisi bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe birukanwe ku kazi ndetse baregwa ubwicanyi.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 128k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na  Hosting. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *