Urutonde rw’abatoza batandatu bahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Julen Lopetegui mu ikipe ya Real Madrid rugaragaraho umutoza w’ikipe ikomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza:

Muri iki gitondo, umutoza ukomoka mugihugu cya Portugal akaba atoza ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Jose Mourinho yatunguranye cyane nyuma y’uko ariwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Julen Lopetegui utoza ikipe ya Real Madrid.

Julen Lopetegui wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu cya Espagne, ari kugitutu gikomeye cyo kwerekwa imiryango isohoka kukibuga cya Santiago Bernabeu cy’ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Levante ikamutsinda ibitego bibiri kuri kimwe imutsindiye murugo kukibuga cya Real Madrid.

Jose Mourinho uri kugitutu cyo kwerekwa imiryango isohoka mu ikipe ya Manchester United nyuma yo gutangira nabi uyu mwaka w’imikino, niwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Julen Lopetegui kumirimo yo gutoza ikipe ya Real Madrid nk’uko umunyamakuru witwa Josep Pederorol ukorera ikinyamakuru cyitwa El Chiringuito abitangaza.

Jose Mourinho

Indi nkuru ducyesha ikinyamakuru cyitwa Marca, iratangaza ko abatoza bagera kuri batanu aribo bahataniye kujya gusimbura Julen Lopetegui uheruka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid asimbuye umufaransa witwa Zinedine Zidane uheruka gusezera kumirimo yo gutoza ikipe ya Real Madrid mumpeshyi y’uyu mwaka.

Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa Marca, ruyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid witwa Santiago Solari, umutoza wari umaze igihe kinini atoza ikipe y’abakiri bato ya Real Madrid izwi ku izina rya Real Madrid Castilla.

Santiago Solari

Umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ububirigi witwa Roberto Martinez kandi nawe araza kuri uru rutonde, nyuma yo gufasha iyi kipe kugarukira muri ¼ cy’imikino yanyuma y’igikombe cy’isi iheruka kubera mugihugu cy’uburusiya mumpeshyi y’uyu mwaka.

Roberto Martinez

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte kandi nawe, araza kuri uru rutonde rw’abatoza bahataniye kujya gutoza ikipe ya Real Madrid iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo k’umugabane w’iburayi) ubugira gatatu yikurikiranya, nyuma yo kwerekwa imiryango isohoka kukibuga cyitwa Stamford Bridge cy’ikipe ya Chelsea mumpeshyi y’uyu mwaka agasimburwa na Maurizio Sarri.

Antonio Conte

Abandi batoza bagaragara kuri uru rutonde, ni uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa na Paris Saint-Germain yo muri iki gihugu witwa Laurent Blanc, ndetse n’umutoza witwa Michael Laudrup nawe watunguranye cyane kuri uru rutonde.

Laurent Blanc

One Comment on “Urutonde rw’abatoza batandatu bahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Julen Lopetegui mu ikipe ya Real Madrid rugaragaraho umutoza w’ikipe ikomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza:”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *