Umwe mu bakinnyi ba APR FC yemeje ko yasabye gutandukana n’iyi kipe

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Nkomezi Alex avuga ko yasabye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ko batandukana akajya gushaka aho abona umwanya wo gukina, ni mu gihe muri APR FC abona kubona umwanya bigoranye.

Nkomezi Alex yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS ayisinyira imyaka 2, yagiye ahura n’imvune byatumye atanabona umwanya wo gukina.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI avuga ko nyuma yo kubona muri APR FC bigoye ko yazabona umwanya wo gukina, yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamureka akaba yajya aho azabona umwanya wo gukina.

Yagize ati“njyewe ni njye wabyisabiye, nasabye abayobozi ko bandeka nkajya gushaka ahantu mbona umwanya wo gukina, iyo uri umukinnyi wamenyereye gukina ariko ukaba utarimo ukina n’iyo ikipe iguha ibyo yakwemereye ntabwo uba wishimye.”

Akomeza avuga ko n’ubwo yasabye gutandukana n’iyi kipe ariko nta gisubizo arabona kuko ngo hari igihe yashatse kumutiza ntibyakunda.

Yaize ati“ntabwo bigeze banyemerera, batekerezaga kuntiza ariko nabwo ntabwo byigeze biba kandi njyewe ndashaka kujya ahantu hari umutoza unzi, uzi icyo nshoboye kuko nshaka gukina. Ni abayobozi banjye ngomba no gutegereza nkumva icyo bambwira, njye ntabwo nafata umwanzuro kuko mfite amasezerano yabo, ni ababyeyi bazareba ikinkwiriye.”

Nkomezi Alex hari igihe cyageze APR FC ishaka kumutiza muri Bugesera FC ariko ntibyaje gukunda, amakuru avuga ko uyu musore ari we wabyanze.

Alex avuga ko kuba atarakinnye muri APR FC nta muntu n’umwe yarenganya kuko ahanini byatewe n’imvune yagiye agira, kuko ngo ni kenshi abatoza bagiye bamutegura ariko igihe cyo gukina kikagera yavunitse, we akabifata nk’aho nta mahirwe yigeze agirira muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *