Umusore uzegukana Miss Josiane yagaragaye mu ruhame ateye ivi!

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga ,

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho magufi agaragaza Miss Josiane mu ikanzu y’igitenge, yambikwa impeta abasore basanzwe bambika abo bifuza ko bazarushingana.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID19, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.(Ese buriya iyo abyanga nyamusore ntiyari kuba asebye ko bigaragara ko bamutunguye ntacyo bari bavuganye)

Kuba bagiye kurushinga ntabwo bizwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kigali Today yagiranye ikiganiro na Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *