Umuryango uratabaza ngo ufashwe nyuma y’impanuka ya moto isize abapfakazi 6 abana 30

Urupfu buri gihe ruratungura kandi ntawurumenyera iyo bitarakubaho wumva byoroshye ariko iyo bigeze kubo uzi ,umuryango wawe ,incuti zawe usanga bikubabaza ndetse birenze.hari igihe bigorana kubyumva cyane cyane iyo umuntu ugiye ariwe wari ubatunze ni ukuvuga ubitaho.

Noneho ibaze umuryango wa nyakwigendera Hassan Mafabi  wari ufite imyaka ikabakaba muri 51 wakoze impanuka y’imodoka ni ukuvuga yagonzwe n’imodoka atwaye moto asiga abana 30 abapfakazi 6 .uyu muryango ukaba uteri uhagaze neza mubijyanye n’ubukungu cyane cyane ko abasigaye bagomba kwishyura ideni yari yarafashe ryo kugura moto. Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri iki gihugu Ugandans.com kibivuga uyu mugabo yari amaze ukwezi ahawe iyi moto .

Akaba rero yari atarayishyura ,umuyobozi w’urusengero rwitwa Mukono Church  bwana James William Ssebagalla avuga ko umuryango usigaye ugomba kwitabwaho byaba ibikunda bakanabona umuterankunga ,ibihe barimo biragoye kandi birakomeye cyane pe hasabwa imbaraga zirenze .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *