Umurambo wa Uwihoreye uheruka kwiyahura kubera urukundo wabonetse

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Uwihoreye Jean Bosco aheruka kwiyahura mu cyuzi cya Rwinkwavu nyuma yo kubwirwa ko umukobwa bari bamaze iminsi bafitanye umushinga wo kubana yagiye gusura undi musore bikarangira babanye.

Amakuru avuga ko uwo musore yari amaze iminsi afitanye umushinga wo kurushinga n’uwo mukobwa ndetse ngo yari yaranamweretse ababyeyi baramushima bavangirwa Coronavirus.

Mu Cyumweru gishize nibwo umukobwa yagiye gusura undi musore birangira amusabye kuhaguma akamugira umugore undi na we aremera arahaguma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline yabwiye Igihe ko uwo musore yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu giherereye muri uyu Murenge.

Ati:“Byabaye ejo kuwa Gatandatu nka saa mbili za mu gitondo, ngo hari umuntu wamuhamagaye amubwira ko umukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo, undi ahitamo gufata umwanzuro wo kujya kwiyahura”.

Gitifu yakomeje avuga ko uwo musore nta kindi kibazo yari afite nkuko ababyeyi be babihamya.

Ajya kwiyahura ngo yabaciyeho mu gitondo aho batemaga amasaka ababwira ko “Hari umuntu umuhamagaye amuhuza n’umukobwa, bavugana akamusaba imbabazi amubwira ko yagiye gusura umusore bikarangira ahigumiye”.

Umurambo w’uyu musore waguye mu mazi ku wa gatandatu tariki 6 Kamena wabonetse uyu munsi mu masaha ya saa moya na saa mbili za mu gitondo ureremba hejuru y’amazi.

Ku wa gatandatu saa mbili za mugitondo nibwo uriya musore yaguye mu mazi. Hari amakuru avuga ko yasabye abasare kumwambutsa muri Dam nini iri i Rwinkwavu ageze mu ngeri asimbuka ubwato ahita yibira ntiyagaruka.

Umurambo w’uriya musore w’imyaka 24  y’amavuko waje kuboneka kuri uyu wa kabiri ureremba hejuru y’amazi.

Nyakwigendera ni uwo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Muko, mu Murenge wa Murama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline yabwiye Umuseke ko Abaganga bageze aho umurambo wagaragaye bari kumwe n’Ubuyobozi, umurambo urapimwa uhita ujyanwa gushyingurwa.

Mutuyimana avuga ko umuntu ufite uburakari abamubona bakwiye kumubuza kwegera amazi.

Ati:“Ugiye mu mazi ashobora kubura ubuzima, agahangayikisha ababyeyi n’abo asize, ikindi kwiyahura si byiza”.

Yavuze ko uriya musore yasimbukiye mu mazi ku bushake bagiye kumukuramo biranga.

Mutuyimana Pauline ati:“Amakuru avuga ko yakundaga umukobwa yumvise ko yashatse undi mugabo ntiyabasha kubyakira”.

Tubibutse ko Dam ya Kageyo iri mu Murenge wa Kabarondo ikanakora ku wa Murama yatunganyijwe kugira ngo ijye ifasha abahinzi bahinga umuceri kubona amazi, n’aborozi bahashora inka zabo.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 80k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *