Umunywi wa cyane yitera ubukene: Umukozi w’Akarere yafashwe yasinze

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero witwa Batumika Theogene, akurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Tuyishime Dieudonne yavuzeko  Batumika yashyikirijwe (RIB) ngo akurikiranweho amakosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agasinda, ndetse agasagarira abaturage.Ati

” Akurikiranyweho kwitwara nabi bikubiyemo n’ibyo by’ubusinzi,akabangamira abaturage ababwira nabi,harimo n’umwana waje gukomereka ayoboye abarimo gukorera aho ngaho,amusesereje amubwiye amagambo mabi aramukomeretsa ararira”.

Gitifu yavuze kandi ko Batumika yari umukozi mwiza gusa ngo “umuntu ukora aranakosa” ndetse yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo akoze amakosa ariko ngo agenda afatirwa ingamba zitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo yavuze ko harakurikiraho kumubaza kuri iyi myitwarire mibi idakwiriye kuranga umuyobozi by’umwihariko ushinzwe uburezi.

Yunzemo avuze ko nubwo Batumiki ashinzwe uburezi ariko akwiriye no kwitwara neza mu bantu kuko no kubigisha biri mu nshingano ze ariyo mpamvu arabazwa inshingano ze yaba mu murenge no muri RIB.Ati

” umuyobozi akwiriye kwitwararika kugira ngo abere abandi urugero ndetse ngo umuyobozi akwiriye gutanga urugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo n’umuturage amurebereho.

Uyu muyobozi kandi akaba azisobanura mu rwego rw’akazi nk’uko bikorwa mu mabwiriza agenga abakozi ba Leta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *