Umuntu: Ibitekerezo binyuranye

Hari ikintu abantu bajya birengagiza, ntibagihe umwanya ngo bagitekerezeho!

Ubusanzwe umuntu aravuka, agakura agasaza nyuma agapfa. Iyo apfuye yibukirwa ku bintu byinshi yagiye akora byiza cg bibi. Gusa hari n’upfa akibagirana kubera ko nta kintu kibi cg kiza yakoze mumibereho ye akiri ku isi; bene uyu muntu aba arutwa n’utarigeze avuka! Ariko nanone aba aruta wawundi wabayeho akazava ku isi afite amateka mabi ntan’ikintu kizima yigeze akora mubuzima bwe bwose.

Reka ngaruke aho natangiriye: ubundi umuntu amaze iki? Ko mbona abantu benshi bahora bahuze se, baba bahugiye mubiki?

Iyo bavuze ngo umukire si umuntu biba bisobanuye iki? Biba bisobanuye ko ari inyamaswa! Kandi koko nibyo. Umpakanya antere ibuye! Gukira ni igikorwa cyo kwigwizaho ibintu byinshi udashobora gukoresha icyarimwe mu gihe runaka ngo birangire kandi amaherezo ukazapfa ukabisiga! Ubonye nibura iyo umuntu aba akusanya ibintu byinshi yazapfa byose bakabimurunda hejuru?!

Buri wese namenye ko azapfa igihe runaka, hanyuma nk’uko hari uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, ari nako bigenda hagati y’umukire n’umukene: habeho uburinganire n’ubwuzuzanye.

Abantu bari kubyumva kimwe nange mumfashe buri wese yigishe nibura umuntu umwe ubu butumwa bwiza.

Amahoro y’Imana abane namwe mwese!

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *