Umukinnyi wa filimi hano mu rwanda Mutoni Assia yatangaje umusore yishimira icyo yaba yujuje>>>inkuru irambuye

Umukinnyi wa film hano mu Rwanda witwa umutoni assia unakunzwe cyane ,abantu benshi bagiye bamukunda babitewe nuko yitonda avuga neza ndetse no mu mikinire ye yagiye agaragaza ko ashoboye .si ugukina gusa kuko uyu mwari anafite inzu itunganya ama filimi hano mu Rwanda ,ni umukobwa ucisha make kandi ukunda kugirwa inama .

Mu kiganiro na radio Rwanda gikunda gucaho kuwa gatandatu nijoro yagize byinshi atangaza kubuzima bwe,abajijwe kubyo akunda kurya yatangaje ko akunda kurya inyama ,n’ifiriti bikaba ari bimwe biri gutuma muri iyi minsi agira umubyibuho ukabije ,kuri we abona yiyongera buri munsi ,akaba ari nacyo kintu kiri kumutera inkeke.

Yanakomoje kubana b’abakobwa bakwa ruswa kugirango babashe kumenyekana aho yagaragaje ko atabishyigikiye na gato ahubwo abagira inama yo gutinyuka bakavuga ikibazo cyabo ataribyo ntacyo baba bafasha inzego zibishinzwe udakuyemo ingaruka bo ubwabo bazagira nyuma.

Yagize icyo atangaza kumusore wamwigarurira uko yaba ameze avuga ko umuntu ufite urukundo wamukunda ndetse akanamwitaho amuha impano n’ibindi uwo bashobora kubana .

One Comment on “Umukinnyi wa filimi hano mu rwanda Mutoni Assia yatangaje umusore yishimira icyo yaba yujuje>>>inkuru irambuye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *