Umubano w’u Rwanda na Zaire watumye ingabo za kongo zinjira ku butaka bw’u Rwanda

Umubano w’akadasohoka n’ubufatanye bw’u Rwanda na Congo yahoze yitwa Zaire
Imbarutso y’intambara n’amateka maremare yaranzwe hagati y’u Rwanda na Congo nk’ibihugu by’ibituranyi ashingiye ku mubano wihariye Leta yakoze Jenoside yari ifitanye n’iya Zaire yayoborwaga na Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga.
Inkuru ya New York Times yasohotse tariki ya 16 Gicurasi 1997, igaragaza ko Mobutu ari na we wakiriye umurambo wa Habyarimana Juvenal, wakuwe mu Rwanda mu ibanga rikomeye, aho bitanamenyekanye uburyo wahageze.
Iyo nkuru igaragaza ko Perezida Momubutu na Perezida Habyarimana bari inshuti z’akadasohoka, ko bari bahuriye ku kuyoboza igitugu ibihugu byombi, ndetse umubano wabo ngo warushijeho kuba uwa bugufi cyane ubwo Ingabo za RPA Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990.
“Perezida Mobutu yohereje ingabo ze ngo zize gufasha iz’u Rwanda”. Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutwika umurambo wa Habyarimana batangarije The New York Time ko icyo gihe Mobutu yijeje ko Habyarimana yagombaga kubona ubutabera ndetse n’umurambo we ugashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yakomoje ku ruhare rwa Zaire mu gushyigikira Leta yakoraga Jenoside mu Rwanda, agaragaza ko izingiro ry’intambara nyinshi zabaye muri icyo Gihugu zishingiye ku nyungu z’imiryango mpuzamahanga n’ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi bitifurizaga Abanyarwanda bahejejwe ishyanga guhabwa uburenganzira bwabo.
Perezida Kagame yagize ati: “Reka mbabwire inkuru abantu bamwe batajya banamenya mpereye mu 1990. Wari uzi ko mu by’ukuri ingabo za mbere zaje gutanga umusada mu Rwanda zaturutse muri Zaire yari iyobowe na Mobutu? Zigeze hano mu Rwanda zaragiye zigera i Gabiro zirahigarurira. Hari i Hoteli hanyuma iza guhinduka ibirindiro. Aho ni ho Abanyekongo boherejwe na Mobutu babaga binjiye mu Rwanda baciye i Rubavu (Gisenyi) baturutse i Goma. Bari baje gutabara umugabo wabo (Habyarimana) warimo yiyicira Abanyarwanda we ubwe”.
Perezida Kagame mu kiganiro na RBA
Yakomeje avuga ko kuba Ingabo z’u Rwanda zarageze igihe zikinjira ku butaka bwa Congo zabanjirijwe n’izicyo Gihugu zaje gushyigikira Leta yakoraga Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati:“Ibyo ni ibihamya by’amateka, abantu bakwiye gusubira inyuma bakamenya ngo kubera iki Congo yaje mu Rwanda? Icyo gihe yitwaga Zaire”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *