Uburyo Strawberry yabeshye ko ntamugabo yigeze kandi baratandukanye -Video+Amafoto

Angel Lace ni umuhanzikazi nyarwanda utakibikora cyane dore ko yahagarikiye kundirimbo imwe gusa yise “Mutima” ahubwo akigira mubikorwa byo kubaka imbugankoranyambaga, aho yirirwa agaragaza amafoto yerekana ubwiza bwe; ndetse kandi bikaba byaramuhinduye SlayQueen izi hano mu Rwanda.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina ndetse akamenyekana nka Strawberry wo mu Rwanda, yagiye avugwaho byinshi bitandukanye nko kuba yarahisemo kwiyambika ubusa ngo kugirango abone uko yamamaza ibikorwa ndetse n’ibindi. Mukiganiro uyu mukobwa yigeze kugirana imbonankubona na Assia usanzwe umunyerewe muri Cinema nyarwanda, yahanuye uyu mukobwa amwumvisha ko adakwiye kujya yirirwa ashyira hanze ubwambure bwe ngo kuko ntaho byamugeza rwose , kandi iki ngo ntabwo aribyo biranga imyifatire y’umwari w’Umunyarwanda.

Angel Lace yemeza ko ari isugi

Angel Lace ni umukobwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko yaryamanye na Sarpong ndetse anamutuka amuhora ko yamubeshye urukundo.

Ibitutsi binyuranye uyu mukobwa yakoresheje ku mbuga nkoranyamaga atuka uyu mukinnyi ukinira Rayon Sports amushinja kuba yaramubeshye urukundo bakaryamana ntabwo twigeze twifuza kubigaragaza mu nkuru yacu.

Mbere y’uko dukomeza kugirango ubashe gusobanukirwa neza ibyuyu mukobwa reba iki kiganiro numara dukomeze:

Mu minsi ishize nabwo uyu mukobwa yibasiye ndetse akomeje kwibasira Amza amushinja ko arimo kwanduza abakobwa bagenzi be SIDA barimo na Kethia kuri ubu uri murukundo na Amza.

Angel abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yamaze gutangaza ko yabaye yigiriye hanze y’igihugu ngo kuko harimo abashaka kumugirira nabi bikekwako ba baherezwa na Amza uri kumuziza ko arimo kumusebya. Gusa benshi mubakurikirana uyu mukobwa byahafi batangaza ko Angel uyu nguyu ashobora kuba yaragiye kureba umugabo bamaze iminsi bari murukundo rw’ibanga ibi byanabaye nyuma yo kuba yaratandukanye n’umugabo we wambere.

Ni gute yinjiye yamenyekanye mu itangazamakuru avugako nta mugabo yigeze ahubwo akiri n’isugi

Amakuru ikinyamakuru umuhesha.com gikesha inshuti zuyu mugore za hafi aremeza ko uyu mukobwa y’igeze umugabo ahubwo ko batandukanye kubw’iraha yiyumvishemo nyuma amaze kubana nawe. Strawberry uvuga ko  yabonye izuba kuya 12 Gicuransi 1998 yigeze gushaka umugabo.

Reba hano amwe mu mafoto y’uyu mukobwa mubihe byo hambere.

Strawberry ari kumwe n’umugabo we
Angel Lace
Kuri ubu uyu mukobwa yerekana ko atigeze ashaka umugabo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *