Ubuhamya bwa Fifi w’imyaka 21 y’amavuko ufite ikibuno buri mugabo wese areba agahita amwifuza

Uyu mukobwa avuga ko yitwa Fifi afite imyaka 21 y’ amavuko ngo buri mugabo wese ubonye inyuma he aramwifuza akanabimwereka gusa ngo ntazi impamvu ibi bimubaho? Ndetse ngo ntanubwo azi icyo yakora ngo areke kurarura abagabo bose bamubonye.

Fifi uvuga ko aba mu karere ka Huye mu mumagepfo y’ u Rwanda mu buhamya bwe yagize ati:“Mpora nibaza iki kibazo ni iyihe mpamvu ituma iyo ngeze mu ishuri mwarimu n’ abanyeshuri bose barangarira amabuno yanjye. Abagabo bose twaryamanye bahora bambwira ko navukanye imimerere idasanzwe.

“Mu cyumweru gishize umugabo yampaye ibihumbi 500 by’ amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo turyamane ijoro rimwe. Narabyemeye kuko nari nkeneye amafaranga yo kwishyura icumbi n’ ibikoresho by’ ishuri. Kuva uwo munsi abagabo benshi baziranye n’ uwo wampaye ayo mafaranga bahora banyinginga ngo ndyamane nabo nibura ijoro rimwe.

“Kubaho muri ubu buzima bituma ntabasha kwiga neza, kuko n’ iyo ngeze mu ishuri abahungu baba banshagaye bansaba numero ya telefone. Kuva iki gihembwe cyatangira mu kwezi gushize abagabo 1200 barimo n’ abanyeshuri n’ abarimu bamaze kuntereta.

“Si uko ntishimiye ko abagabo bandangamira, ariko bimaze kundambira. Nkeneye inama yawe kugirango menye neza uko nabaho muri ubu buzima.

“Umukunzi wanjye, nkunda cyane yarantaye kubera ko buri uko ambonye abona hari abahungu n’ abagabo barimo kunyaka numero ya telefone. Ikibuno cyanjye cyaba gifite iki gituma abagabo batagikuraho amaso?

“Bigeze n’ aho umuyobozi w’ ishuri nigaho ambwira ko azanyirukana kubera kurangaza abanyeshuri n’ abarimu. Ntekereza ko nkwiriye kwibagisha nkagabanya ingano y’ amabuno yanjye. Nkeneye igitekerezo cyawe ngo menye uko mbyifatamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *