U Rwanda na Burundi byiyunze

Umunyabanga mukuru w’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR) avuga ko inama ya mbere yahuje abashinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda ari “intangiriro nziza” n’amahirwe akomeye yo gukemura ibibazo hagati y’ibi bihugu.

Uyu munsi kuwa gatatu ku mupaka wa Nemba, inzego zishinzwe iperereza rya gisirikare z’ibi bihugu zahuriye mu nama yari iyobowe na Col Leon Mahoungou komanda wa ‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM), rumwe mu nzego za ICGLR.

Col Ernest Musaba ukuriye ishami ry’iperereza mu ngabo z’u Burundi na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ishami nk’iryo mu ngabo z’u Rwanda, nibo bari bakuriye intumwa z’ibi bihugu.

Mu kiganiro na BBC, Ambasaderi Zakary Muburi-Muita umunyamabanga mukuru wa ICGLR yavuze ko iyi nama ari umuhate wo kubanisha neza ibihugu byombi mu bya gisirikare, no muri politiki hanyuma.

“Murabizi ko ibi bihugu byombi bimaze igihe bidafitanye umubano mwiza mu bya politiki n’umutekano, hari n’ibikorwa by’umutekano mucye byabayeho hagati y’ibihugu byombi” – Muburi-Muita.

Kuva mu 2015, ubutegetsi bw’ibi bihugu burebana nabi, mu gihe gishize habaye imirwano hagati y’ingabo z’ibi bihugu hafi y’umupaka, ibi biheruka mu kwezi kwa gatanu mu kiyaga cya Rweru.

Mu kwa 11 umwaka ushize wa 2019, habaye ibitero bibiri ‘bikomeye’ ku ngabo z’ibi bihugu mu duce tubiri twegeranye hegereye umupaka muri ibi bihugu byombi.

EJVM ikora iperereza ku mutekano mucye hagati y’ibihugu 12 bigize ICGLR, ibivuye mu iperereza bigahabwa abakuriye ingabo n’ibi bihugu ngo babikemure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *