Tanasha mu isura ku munsi w’isabukuru ye

Umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko yavuze ko yahisemo gukora ikintu atigeze akora mu buzima bwe, ari yo mpamvu yahisemo kwambara imyambaro atamenyerewemo.

Uyu mukobwa yahoze akundana na Diamond Platnumz bakaza gutandukana muri Werurwe uyu mwaka, hari nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu.

Uyu munsi tariki ya 7 Nyakanga arizihiza isabukuru y’imyaka 25, aho yavuze ko yahisemo kwikunda kuko nta wundi wo kumukunda afite.

Kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru ye, yatunguranye agaragara mu myambaro atamenyerewemo, akenshi ni imyambaro ikundwa kwambarwa n’abahinde cyangwa abarabu.

Yavuze ko impamvu yambaye iyo myambaro ari uko yahisemo gukora ikintu atigeze akora mu buzima bwe.

Yagize ati“nahisemo gukora ikintu ntigeze nkoraho mbere, nambaye nk’abarabu cyangwa abahinde kuri iyi sabukuru yanjye. Mwakoze mwebwe mwishyize hamwe kugira ngo bino bibe.”

Tanasha yamenyekanye cyane muri 2018 ubwo yavugwaga mu rukundo na Diamond Platnumz, urukundo rutaje kuramba kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka baje gutandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *