Sugira wongeye gutirwa na Rayon Sports ntiyiteguye gusubira muri iyi kipe

Nyuma y’uko bivuzwe ko Rayon Sports yongeye gutira APR FC rutahizamu Sugira Ernest, amakuru avuga ko uyu musore atiteguye kuba yakongera gukinira iyi kipe nyuma y’uko ni byo bamwemereye mbere atabibonye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu Kuboza ni bwo Sugira Ernest wari usigaje umwaka n’igice muri APR FC, iyi kipe yamutije amezi 6 muri Rayon Sports.

Nyuma yo gusoza intizanyo ye, uyu musore yaganiriye n’ikipe ye ya APR FC maze imwemerera ko yakwishakira indi kipe kuko itazamukoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Rayon Sports na yo ikaba yaravuganye n’uyu musore ngo abe yabasinyira ariko ntibyakunda kuko yabasabaga miliyoni 10 nka recruitment kandi bagakemura ibibazo bafitanye cyane ko hari umwenda bamufitiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *