Sadate yasubije KNC wareze Rayon Sports muri FERWAFA

Ku munsi w’ejo ni bwo perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles[KNC] yandikiye perezida wa FERWAFA amumenyesha ko Rayon Sports irimo kuganira na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe kandi bafite amasezerano y’iyi kipe. Sadate avuga ko ibyo ari ibinyoma.

Bamwe mu bakinnyi Gasogi United yavuze ko Rayon Sports irimo kuganiriza harimo umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Bola Lobota Emmanuel uherutse gusinyira iyi kipe umwaka umwe w’imikino.

Abinuijije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko Bola Lobota nta kipe n’imwe arasinyira yo mu Rwanda kuko ari umukinnyi wa AS Maniema yo muri DR Congo, bityo ko ikipe ivuga ko yamuguze yakora transfer ye vuba, ngo bibahiriye byakunda.

Yagize ati“Bola Lobota ni umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC, nta kipe n’imwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta transfer international yari bwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo transfer bagira amahirwe bakayibona.”

Mbere y’uko uyu musore asinyira Gasogi United byavugwaga ko na Rayon Sports na yo irimo imushaka, gusa birangira asinyishijwe na Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *