Saa moya itumye akomereka

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba abakora irondo ry’umwuga bo mu Mudugudu wa Tyazo, Akagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, muri Nyamasheke bateze ingiga mu muhanda bagamije guhagarika abica ‘gahunda yo kuba bageze mu Rugo saa Moya,’ nyiribyago yayikandagijeho amapine ya moto aragwa.

Amakuru aturuka mu karere ka Nyamasheke ducyesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko uriya mumotari witwa Athanase Munyentwari yari yajyanye umugenzi ahitwa ku Kivugiza, bumwiriraho amasaha amufatira nzira. Ngo hari ahagana saa moya z’ijoro n’iminota 20 (7h20 p.m) ubwo iyi mpanuka yabaga.

Umuturage ufitanye isano n’uwo mugabo wakoze impanuka avuga ko Athanase Munyentwari byamubayeho avuye kugeza umukozi w’uruganda rw’icyayi iwe, hanyuma akata ataha nibwo yahuye n’akaga.

Ati:“Nyuma yo kugeza umukozi wa ruriya ruganda iwe, Munyentwari yakase yihuta agira ngo agere iwe butaramwiriraho, ageze mu nzira asanga bateze ingiga mu muhanda ngo bakumire abantu kugenda saa moya zarenze nibwo yazigongaga zimucura inkumbi”.

Umunyerondo wo muri kariya gace wabonye uko byagenze yavuze ko ari uhagarariye Youth Volunteers mu Murenge (yitwa Emmanuel Bikorimana) watanze ORDER yo gushyira biriya biti mu muhanda.

Ati:“Ndi umusekirite, nari mpahagaze rwose. Ibiti byahashyizwe n’umwuzukuru wa Matayo abitegetswe n’uhagaririye bariya basore n’inkumi mu Murenge, nibagiwe uko mumwita gusa nari mpari”.

Umumotari wakoze iriya mpanuka yajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Cyivugiza kiri mu Kagari ka Rushyarara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rushyarara, Jean Paul Siborurema avuga ko iby’uko biriya biti byatezwe mu muhanda atabyemeza cyangwa ngo abihakane kuko biba atari ahari.

Ati:“Njye ku giti cyanjye sinari mpari ariko abaturage bambwiye ko biba Bikorimana uyobora ba Youth Volonteers yari ahari”.

Siborurema avuga ko icyo azi ari uko hafi y’aho byabereye hari hasanzwe hari ingiga z’ibiti biri kuhubakishwa kandi ngo amakuru yahawe ni uko uriya mumotari yaje akabigonga abisanze aho byari biri bikamukomeretsa.

Iby’uko hari abantu babiteze mu muhanda ku bushake, byo ngo ntiyabyemeza.

Jean Paul Siborurema avuga ko muri rusange mu Kagari ayoboye bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 binyuze mu gutaha ku masaha yagenwe, gukaraba intoki kenshi no kwirinda kwegerana.

Bikorimana ati:“ Ni gute nari butange amabwiriza kandi aho byabereye ntari mpari?”

Umuyobozi wa Youth Volunteers muri Karambi, Emmanuel Bikorimana yavuze ko ibyo bavuga by’uko yatanze amabwiriza yo gushyira ziriya ngiga mu muhanda ari ibinyoma kuko ‘atari ari aho byabereye.’ Avuga ko atizege agera aho byabereye kandi ko na we yabyumvise atyo.

Bikorimana avuga ko ariya ‘makuru y’ibinyoma’ yatanzwe n’uwitwa Mbonishuri, yita ko ari ‘ikirara kirega Abayobozi kibaharabika’.

Abajijwe impamvu uwo yita ikirara giharabika Abayobozi adafatwa ngo agezwe mu Bugenzacyaha, Emmanuel Bikorimana yavuze ko iyo gahunda ihari kandi ko biri bukorwe bidatinze.

Yunzemo ati:“Urumva se hari umuntu muzima mu mutwe watanga itegeko nk’iryo!”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *