Rutahizamu wa Manchester City arifuza gukinira ikipe ya Real Madrid n’ubwo na FC Barcelona nayo imwifuza binyuze m’uwahoze ari umukinnyi wayo

Rutahizamu w’ikipe y’iguhugu cy’ubwongereza akaba akinira n’ikipe ya Manchester City yo muri iki gihugu witwa Raheem Sterling, afite intumbero yo gukinira ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne n’ubwo na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe FC Barcelona imwifuza binyuze m’uwahoze akina hagati mukibuga muri iyi kipe witwa Xavi.

Uyu mukinnyi uri mubihe byiza muri iyi minsi, aho aheruka gufasha ikipe ya Manchester City kwegukana ibikombe bibiri byikurikiranya bya shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League, arifuza gukomereza urugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe y’Ibwami I Madrid.

Raheem Sterling

Irangajwe imbere na Pep Guardiola uyitoza, ikipe ya Manchester City irifuza kongerera amasezerano Raheem Sterling, n’ubwo kugeza ubu afite amasezerano azageza m’umwaka wa 2023 ayikinira, aho ahembwa umushahara w’ibihumbi 280 by’amapawundi buri cyumweru.

Nk’uko umunyamakuru witwa Alex Kay-Jelskim akomeza abitangaza, ngo abahagarariye ikipe ya Real Madrid babonanye n’abahagarariye Raheem Sterling, aho baganiriye uburyo uyu mukinnyi yakerekeza I Madrid ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi.

Abahagarariye ikipe ya Real Madrid babwiwe ko uyu mukinnyi yifuza kwerekeza I Madrid, n’ubwo ikipe ya Manchester City yifuza kumwongerera amasezerano y’igihe kirekire ndetse ikanamwongerera umushahara.

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko kugeza ubu Raheem Sterling yishimiye gukinira ikipe ya Manchester City, n’ubwo bitamubuza gutekereza kwerekeza I Madrid.

Uretse ikipe ya Real Madrid ishobora kwegukana uyu mukinnyi, mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe FC Barcelona nawe iramwifuza binyuze m’uwahoze ari umukinnyi wayo ariwe Xavi, mugihe cyose azaba amaze kwegukana imirimo yo kuyitoza asimbuye Ernesto Valverde nk’uko duheruka kubibagezaho munkuru zacu ziheruka.

Mugihe cyose Raheem Sterling azaba yemeye kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester City, igiciro cye kizahita kizamuka kuburyo gishobora no kwegera miliyoni 198 z’amapawundi ikipe ya Paris Saint Germain iheruka gutanga kuri Neymar Jr ubwo yamukuraga mu ikipe ya FC Barcelona.

Tubibutse ko uwahoze ari umukinnyi ndetse kugeza ubu akaba ari umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea ariwe Ashley Cole, aheruka kuvuga ko Raheem Sterling ashobora kuvamo umwe mubakinnyi beza babayeho mumateka ya ruhago y’abongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *