Rusesabagina arabivuze byose

Rusesabagina uri mu maboko y’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, yabajijwe ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi, asubiza ko nk’umuntu wabigizemo uruhare agomba kwirengera ibikorwa bye.
Paul Rusesabagina yabivuze ubwo yaganiraga n’abaganga bamwitaho iyo afite ikibazo cy’ubuzima.
Ibyaha Rusesabagina ashinjwa bishingiye ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi. Byagabwe mu bice bya Nyungwe, Nyaruguru na Nyabimata ku matariki atandukanye nko ku ya 03 Kamena, 19 Kamena, 01 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018.
Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, byitezwe ko muri iki Cyumweru aribwo dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha ari nabwo bugomba kuyiregera urukiko mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Mu kiganiro yagiranye na The East African aho afungiye, yavuze ko abayeho neza, ndetse ko yizeye kuzabona ubutabera buciye mu mucyo ashingiye ku buryo yafashwe akigera mu Rwanda.
Yabajijwe ibibazo byinshi, ariko byose abisubiza mu magambo make, yirinda kuvuga ku bijyanye n’ibyo ashinjwa kuko bikiri mu iperereza ndetse ko agomba kuzabivugira mu rukiko.
Rusesabagina yemera ko yashinze ishyaka ryitwa PDR-Ihumure rigamije “kwimakaza ubutabera”. Mu 2018 ryaje kwihuza n’umutwe wa CNRD yayoborwaga na Wilson Irategeka uherutse kwicwa.
Muri uko kwihuza PDR Ihumure yahawe umwanya wa Perezida mu gihe cy’umwaka, Rusesabagina ayobora gutyo, CNRD ya Irategeka ihabwa umwanya wa Visi Perezida mu gihe Nsabimana yagizwe Visi Perezida wa Kabiri, naho Umunyamabanga Mukuru yabaye uwa CNRD witwa Kalinijabo Jean Paul, yungirizwa n’umuntu wo muri PDR Ihumure witwa Seka. Impuzamashyaka yitwaga MRCD ari nayo yari ifite igisirikare cyitwa FLN.
Abajijwe icyo atekereza ku nzirakarengane zaguye mu bitero byagabwe n’imitwe yari ayoboye mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu, yasubije ati:
“ndisegura nk’uwabigizemo uruhare, ariko buri wese agomba kwirengera ibyo yakoze”.
Rusesabagina yavuze ko bishoboka ko hari abantu mu Rwanda no hanze y’u Rwanda bahuje nawe ibitekerezo kuri politiki y’igihugu, gusa yanga kugira icyo avuga ubwo yari abajijwe niba yakwamagana imvugo ze zihamagarira imitwe itandukanye kugaba ibitero ku Rwanda nk’ingurane yo kuba yahabwa imbabazi.
Ati:“Sinshaka kuvuga ku kintu icyo aricyo cyose kiri mu nkiko”.
Abajijwe niba yizeye kuzabona ubutabera, yasubije ati:
“Yego, niba ubugwaneza nakiranywe kugeza ubu ari ikintu kizakomeza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *