Perezida wa Mali wahiritswe ntakiri imbohe

Agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali kavuga ko karekuye uwahoze ari Perezida Ibrahim Boubacar Keïta kahiritse ku butegetsi, akaba yavuye aho yari afungiye ubu ari iwe mu rugo.

Yari yatawe muri yombi ku wa kabiri w’icyumweru gishize ubwo aka gatsiko k’abasirikare kigaruriraga ubutegetsi. Hashize amasaha kamutaye muri yombi, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye ku mwanya wa perezida.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi bwe ryabaye rikurikira imyigaragambyo yari imaze amezi iba y’abatanyuzwe n’uburyo leta icunze ubukungu bw’igihugu ndetse no kubera intambara y’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu mu majyaruguru y’igihugu.

Ntabwo biramenyekana niba uyu wahoze ari perezida wa Mali atemerewe kuva iwe mu rugo.

Kurekura Bwana Keïta w’imyaka 75 y’amavuko, ni kimwe mu bintu by’ingenzi byasabwe n’abaturanyi ba Mali n’imwe mu miryango mpuzamahanga, nk’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Abahuza bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bavuga ko aka gatsiko ka gisirikare gashaka kumara imyaka itatu ku butegetsi bw’inzibacyuho (cyangwa bw’imfatakibanza mu Kirundi).

Mbere, kari kavuze ko kadashishikajwe n’ubutegetsi.

CEDEAO yo ivuga ko yakwemera inzibacyuho y’amezi 12, yayoborwa n’umusivile cyangwa uwasezerewe mu gisirikare.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *