Perezida Paul Kagame yitabiriya irahira rya Dr Akinwumi Adesina

Perezida Kagame witabiriye umuhango w’irahira rya Dr Akinwumi Adesina wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, yamushimiye uruhare yagize mu mpinduka zikomeje kuranga umugabane wa Africa.

Yavuze ko mu myaka itanu (5) Dr Akinwumi Adesina amaze ayobora iyi Banki, yagaragaje ubunyangamugayo ndetse n’intego zihamye by’umwihariko akaba yaratumye zimwe mu nzego zifatiye runini ubuzima bw’Abanyafurika zizamuka nk’Ubuhinzi, ingufu, Ibikorwa Remezo, Uburezi ndetse n’ikoranabuhanga rikomeje gutuma byinshi byihuta.

Ati “Imyaka itanu ikurikiyeho tuyitezemo ibindi byinshi byiza.”

Perezida Kagame uri no mu buyobozi bw’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, yabwiye Dr Adesina ko “Ufite inkunga ishoboka cyane ko ukomeje kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu bihe bya COVID-19.”

Perezida Kagame avuga ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko umusanzu n’inyungu za Africa bikenewe ku ruhando mpuzamahanga muri ibi bihe bya COVID-19.

Ati “Kubera ibyo, turashima.”

Dr Akinwumi Adesina wari umaze imyaka itanu ayobora iyi Banki, yongeye gutorwa n’inteko rusange y’iyi Banki ku wa 27 Kanama 2020 ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Uyu munya-Nigeria wari umaze iminsi ahanganye n’ibyaha yashinjwaga birimo kunyereza n’ikenewabo, yari yatowe muri manda ya mbere muri Gicurasi 2015 ubwo yasimburaga Umunyarwanda Donald Kaberuka na we wayoboye iriya Banki manda ebyiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *