Padiri Thomas wiha ibyo Kubika Perezida ashobora kwisanga yageze i Kigali

Mu kiganiro umukuru w’igihugu yagize kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame yavuze kuri Nahimana wirirwa amubika ko yapfuye kandi ari ibihuha, nawe azisanga yageze i Kigali

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yari abajijwe kuri Padiri Nahimana wari umaze igihe avuga ko umukuru w’igihugu yapfuye ndetse hategerejwe igihe cyo gushyingura. Umukuru w’igihugu yabanje kuvuga ko bitamutwara umwanya munini, iby’uwo mupadiri,

“Usibye ko buriya nawe ntibizagutangaze umunsi nawe tuzaba tumufite hano.”

Uyu “Abika abapfuye, abo yica , abo agira ate, buriya nawe ruzamugeraho,azisanga atazi uko yageze hano amaherezo.

Icyo nabwiza urubyiruko cyangwa abandi bantu, ibyari byose , usibye nibi ngibi, bage bamenya gusesengura gusa , bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru ibyari byo byose, bige, bahane amakuru , bavugane nabo bashaka, batange amakuru uko bashaka , bahahe amakuru uko bashaka , ariko bajye banashyiramo gusesengura bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga no kumenya ibishobora kuzana ibibazo aho kubikemura.

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko abantu babaho uko babayeho, ati

” ntabwo twabuza ababayeho nabi kuba uko babayeho nabi mu buryo bw’imico nkiriya, turakangurira abantu kumenya ikibi ni ikiza bakabitandukana kuko birafasha ndetse bigasha n’ubuzima bwabo.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *