Nyuma yo gukoresha ubukwe buhenze, birangiye batandukanye

Umuhanzi Safi Madiba yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we Niyonizera Judithe, ni nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Judithe basezeranye imbere y’amategeko ndetse basezerana imbere y’Imana.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yerekeje muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho.

Mu kiganiro na Inyarwanda, Safi Madiba yatangaje ko koko yamaze gutandukana n’umugore we nyuma y’uko hari byinshi batumvikanyeho.

Yagize ati“ Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Safi Madiba akaba ubu asigaye yibana mu nzu aho avuga ko yitegura gusohora indirimbo nshya, ni nyuma ya I love You imaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebye kuri YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *