Nyuma yaho Beting zihagarariye kubera Covid 19, Abarundi 2 babetinze abagore babo ku mukino urahuza PSG na BAYRN MUNICH

Umutoza w’ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’u Budage, Hansi Flick, avuga ko ikipe ye yiteguye “kwitanga uko ari ko kose” igasoza uyu mwaka w’imikino wose neza yegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona y’Ubudage y’uyu mwaka izwi nka Bundesliga n’igikombe cy’Ubudage, yagaragaje kutajenjeka muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Irasoza uyu mwaka kuri iki cyumweru ikina umukino wa nyuma ‘finale’ na Paris Saint-Germain (PSG) mu mujyi wa Lisbonne muri Portugal mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

Ni umukino uza kuba utoroshye ku mpande zombi, ndetse ukaba uza gutangira saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mu gihe yaba yegukanye iyi Champions League y’uyu mwaka w’imikino, yaba ibaye iya mbere guhera mu mwaka wa 2013, Bayern bwaba ari ubwa kabiri gusa mu mateka yayo yegukanye ibikombe bitatu i Burayi no mu Budage mu mwaka umwe.

Umutoza Flick, watsinze imikino yose 10 amaze gutoza Bayern muri iyi Champions League, yagize ati:”Ni umukino udasanzwe”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *