Nkore iki? Umugabo anta mu buriri akajya kuryamana n’umushyitsi. Inkuru irambuye..

Mbanje kubasuhuza nshuti basomyi b’iki kinyamakuru. Nawe wangira inama kandi yamfasha kuko maranye igihe igikomere ku mutima. Sinifuje kuvuga amazina yanjye gusa ndi umugore mfite imyaka 32 y’amavuko.

Mfite umwana umwe. Namaze iminsi ncumbikiye umuntu mu rugo none atumye nsenya.

Mu rugo hazaga umusore azanywe n’umugabo wanjye, mu minsi ya mbere yambeshye ko ari uwo bahuriye ku nzira akamusaba icumbi.

Byakomeje uko mbonye ko bimbangamiye mfata icyemezo cyo kumwirukana.

Umusore yakomeje kujya aza mu rugo kandi nkabona umugabo ntacyo abivugaho numva ngomba kugira icyo nkora.

Nahise mfata umwanzuro ko undi munsi azaba yahaje nzamwiyama.

Haciyeho iminsi n’ubundi umusore aragaruka dore ko yamaze kujya aza yisanga, aransuhuza turaganira nabwo ntegereza ko ataha ndaheba.

Nafashe umwanzuro ko umugabo naza gutaha mubwira akamwiyama dore ko ajya gutangira kuza ari we wamuzanye.

Umugabo yaraje abanza gukaraba ubundi tujya mu cyumba mubwira byose ….twagarutse muri salon tujya ku meza, turarya tuganira ariko umugabo ntegereza ko abwira wa musore ibyo twavuganye ndaheba.

Nahise njya kuryama mbasiga aho kugira ngo yenda abimubwire ntahari.

Umugabo yansanze mu buriri mubaza nimba yantumikiye, ambwira ko nta mpamvu ihari yo kwanga abashyitsi mu rugo rwacu.

Twararyamye ariko byageze mu gicuku umugabo aragenda nk’uko ajya abigenza, ariko nanjye iryo joro ntabwo nasinziriye ahubwo niyemeje kumenya ibyo aba agiyemo.

Nararetse hacamo iminota 15 ubundi nanjye ndabyuka njya kuneka ibyo agiyemo muri iryo joro.

Nagenze gacye nomboka nzenguraka ibyumba byose, ariko simbone icyumba itara ryakamo, mu gihe narimo nibaza icyo nakora numvuse umuntu unihira mu cyumba cy’abashyitsi avuga amagambo ntabasha kuvugira aha (batingana), guhagarara byaranze intege ziranga sinzi n’uko nageze hasi.

Hashize nk’isaha ndi aho ku rugi ariko nsa naho nataye ubwenge nakanguwe n’imigeri nakubiswe n’uwo nitaga umugabo wanjye.

Umugabo ubwo yabonye ko byanze bikunze umunsi we wo kumenya ibyo akorana n’uwo mushyitsi wazaga mu rugo ari uwo, yarankubise kugeza n’ubwo nabuze imbara zitabaza.

Bwarakeye umukozi wo mu rugo ni we wamfashije kugera kwa muganga naho uwo nakwita umugabo wanjye bwakeye yagiye.

Navuye kwa muganga mpita ntaha, ariko nirinze kubatekerereza byose uko bimeze ahubwo mbabwira ko twarwanye.

Gusa na mbere umugabo kubana na we nk’umugore we ni ukwizirika kuko ntacyo yamariraga ku bijyanye n’inshingano z’umugabo mu buriri, ariko nkumva ko azahinduka.

Kuko inshingano ze nk’umugabo mu buriri naziherukaga dushakana mu minsi ya mbere. Mbese ni ukwitwa umugore w’umugabo, ariko umuntu agendana agahinda ku mutima.

Aho ntamubeshyera ni ibijyanye n’izindi nshingano, kurya kwambara n’izindi.. yarazuzuzaga. Nubwo yankoreraga ibyo byose ndamukunda nk’umuntu dufitanye umwana w’imfura.

None ikibazo mfite kugeza ubu ni uko yaje mu rugo gucyura, ariko njyewe bitewe n’uko mu rugo  rwanjye bimeze nahakanye gusubirayo ngo mbane na we, n’uwo mukeba w’umusore.

Mu rugo na bo barimo kumpatira gusubirana na we.

Ese mu rugo mbabwize ukuri kw’ibibera mu rugo rwanjye? Ese ko yambwiye ko yahindutse, mbyemere koko?

Murakoze ku bw’inama nziza zanyu mumpa

Umusomyi wa Umuseke

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *