Nihataba ingamba zihamye muri iyi Covid19, aba banyeshuri bashobora kwisanga batwite inda zitateganijwe

Impungenge ni nyinshi muri ibi bihe bya Covid-19  aho abakobwa b’abangavu bashobora kuzatwara  inda z’imburagihe no kurwara indwara zanduriraa mu mibonano mpuzabitsina muri ibi bihe amashuri afunze.

Kuva muri Werurwe amashuri yarafunzwe kugeza magingo aya, byagaragaye ko mu gihe abanyeshuri bari mu ngo zabo bagenda bahura n’ibibazo bikomeye ku buzima bwabo aho bamwe batitwararika bityo bikabaviramo ibishuko bibageza ku guterwa inda z’imburagihe no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabistina muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mu bangavu twasuye bo mu murenge wa Runda , akagari ka Gihara,   mu mudugudu wa Bimba, batubwira ko impungenge ari nyinshi kubera batari ku mashuri yabo bituma bahura n’abasore bakabashukisha ibintu bikaganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bana bari mu rugo tawavuganye  yatubwiye ko bakimara kuva ku mashuri yabo byabagoye cyane kubyakira ndetse ko bahura n’ibishuko byinshi cyane biganisha ku  kuba batwara inda z’imburagihe, aha yagize ati:

” Tukiva ku ishuri ntago byatworoheye kuko twirirwa mu ngo ntacyo dukora bishobora kutuviramo ibyago bitewe n’ibishuko by’abagabo muri iyi minsi byateye badushukisha amafaranga n’ibindi bintu bityo bikatuviramo ibibazo byo gusama imburagihe.”

Yakomeje avuga ko bagerageza kwifata ariko bikarangira baguye mu bishuko dore ko ntakindi baba bari kumara mu ngo zabo.

Twanavuganye n’umwe mu babyeyi ufite umwana w’umukobwa uri mu rugo witwa Murebwayire Eugenie , yatubwiye ko afite impungenge ku mukobwa we bitewe n’igihe kinini bamaze bari mu ngo zabo ndetse anagaragaza impungenge ko badacunze neza muri ibi bihe bya Covid umwana we nawe yahura n’ibishuko by’abasore.

Ati:” Umwana wange ntari ku masomo nk’uko bisanzwe kubera ibihe turimo ariko impungenge ni nyinshi kuko urabona iyo umwana atari ku masomo biragoye kuba wamurinda kubonana n’abasore, ntago wamuzirikira mu nzu, niyo mpamvu tuba duhangayitse buri munsi ko abana bacu bashobora kwishora mu busambanyi ndetse bikabaviramo inda z’imburagihe.”

Yavuze kandi ko abona leta yarashyizemo imbaraga nke mu rwego rwo gushaka icyo abana bahugiraho muri iyi minsi batari ku ishuri ukuyemo amasomo atangwa kuri Radiyo naza televiziyo ko hagakwiye gushaka ibindi byisumbuyeho byabafasha.

Twanavuganye n’umuyobozi w’umurenge wa Runda bwana Mwizerwa Rafiki atubwira ko bigoye cyane muri ibi bihe ariko asaba abana kwitwararika baguma mu rugo ndetse banafasha ababyeyi babo uturimo dutandukanye, yagize ati:

” Ikibazo cy’abana bacu bashobora gutwara inda zitateguwe tugifiteho impungenge ariko hari ingamba leta yagiye ifata zigamije gufasha abari mu biruhuko ariko nk’ubuyobozi turashishikariza abana kuguma mu ngo zabo birinda ibishuko bya hato na hato ndetse bibaye byiza bajya baguma mu ngo zabo basfasha ababyeyi mu turimo dutandukanye, bizatuma amashuri atangira nta bibazo byinshi bihari, uretse ko muri uyu murenge nta ma raporo turakira y’abana bamaze gutwara inda zitateguwe ariko impungenge zirahari.”

Nta bushakashatsi burakorwa bwerekana abakobwa batwaye inda zitateguwe muri ibi bihe bya Covid 19 ariko Minisiteri ishinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagiye igaragaza impungenge ndetse ishyiraho ingamba abana b’abakobwa bakagiye bakurikiza mu rwego rwo kudashyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *