Ni inde wungukiye mu rupfu rwa Kayibanda ko Habyarimana guhirika ubutegetsi bitamuvunnye?

Nyuma yuko Juvenal Habyarimana amuhiritse ku butegetsi, Grégoire Kayibanda n’umuryango we ntiborohewe n’ubuzima kugeza ubwo umugore we yabanje gupfa, na we akamukurikira apfiriye aho yari afungiwe.

Mu gitabo cy’Umubiligi, Baudouin Paternostre de la Mairieu kigaruka ku buzima bwa Grégoire Kayibanda yise, “Pour vous mes frères !” Vie de Grégoire Kayibanda, premier président du Rwanda”, ndetse n’ubuhamya bwahawe umushakashatsi mu mateka, Mwalimu Bonaventure Mureme.

Ku wa 5 Nyakanga 1973, mu gihugu hose hari hateganijwe kongere y’ishyaka MDR Parmehutu ku cyicaro cya buri Perefegitura (Congrès préfectoral).

Ku murongo w’ibyigwa muri buri perefegitura, hari ugusuzuma icyateje imvururu zari zayogoje u Rwanda guhera mu kwezi kwa Gashyantare k’uwo mwaka, no kureba niba Itegekonshinga ryaragombaga guhindurwa, Perezida Grégoire Kayibanda akaba yakongera kwiyamamariza umwanya wo kuba Umukuru w’Igihugu, byakangwa hakemezwa ko Perezida Grégoire Kayibanda acyuye igihe cye.

Mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Nyakanga 1973, Perezida Grégoire Kayibanda yari yicaye iwe i Kigali, ategura imbwirwaruhame yagombaga kuvuga bukeye mu nama (congrès) ya MDR Parmehutu i Gitarama. Ni bwo habaye kudeta, afatwa mpiri. Umufasha we, Verediyana Mukagatare, yari ahari ibyo biba.

Kayibanda ngo yasabye umugore we gusanga abana i Gitarama , aranga.

Ati:“Oya, ndakuguma iruhande kugira ngo menye iyo bakujyanye”.

Ubwo itsinda ry’abasirikari riyobowe na Léonidas Rusatira ryabajyanye bombi shishi itabona, amaguru adakora hasi, hamwe n’umwana wabo w’umuhererezi witwa Sylvia wari ukiri uruhinja bajya kubafungisha ijisho mu kigo cya ISAR Rwerere, mu yari Komine Cyeru mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Bivugwa ko bahoraga bacunzwe n’abasirikari bagera kuri 15. Benshi muri bo bababaniraga neza, ariko hari n’abandi bubahukaga Kayibanda ndetse bakanamusagarira. Nyuma y’amezi 5, abana n’umugabo we muri ubwo buzima, Verediyana yifuje gusanga abana i Gitarama.

Yafashe urugendo rw’amaguru n’umwana mu mugongo, agenda ibilometero byinshi cyane. Tariki 22 Ukuboza 1973, ni bwo ijipe ya gisirikari yamusanze kuri Base, iramujyana kugera mu rugo rwe i Kavumu (Nyamabuye-Gitarama).

Tariki 4 Gashyanyare 1974, urukiko rwa gisirikari rwashinzwe kuburanisha Perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be rwatangiye imirimo yarwo mu nyubako y’urukiko rwa mbere rw’iremezo mu Ruhengeri rwari ruyobowe na Majoro Bonaventure Ntibitura, wari wungirijwe na Komanda Théoneste Lizinde.

Joseph Kavaruganda wari usanzwe ari n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ni we wari uhagarariye icyo bita mu gifaransa “la partie civile”. Mu gushinja bamwe mu baregwa, yasyaga atanzitse. Gerefiye w’urukiko yari Déogratias Kayibanda wari usanzwe yungirije Umushinjacyaha wa Repubulika.

Umujyanama w’urwo rukiko yari Maître Nicodème Ruhashyankiko wigishaga amategeko (droit) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abari bashinzwe guhata izo mfungwa ibibazo, bakazikorera amadosiye yashyikirizwaga ubucamanza ni abasirikari bakuru (officiers) : François Burasa ubu uba muri Norvège, Nyamwasa G. na Mutabazi D.

Tariki 26 Kamena 1974, urwo rukiko rwakatiye perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be 7 igihano cy’urupfu.

Urukiko rwahereyeko ruvanwaho rutararangiza kuburanisha no gusomera abaregwaga bose, naho inyubako izo manza zaberagamo yaje gukongorwa n’inkongi y’umuriro hasigaye igihe gito ngo Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana, akaba yari Perefe wa Ruhengeri igihe cy’izo manza, ave kuri iyo mirimo. N’inyandiko zose zirebana n’izo manza zahiriyemo.

Ku wa 19 Nyakanga 1974, Grégoire Kayibanda yarakomorewe, igihano cye cy’urupfu gihindurwamo igifungo cya burundu, akomeza ubuzima bwe i Rwerere.

Kuva ukwezi kwa Nyakanga 1974 kugeza hagati, Verediyana Mukagatare yatangiye kugaragaza intege nke cyane, ashegeshwe n’ibyamubayeho byose kuva tariki 5 Nyakanga 1973, ariko cyane cyane n’uko umugabo we yari amaze gukatirwa urwo gupfa.

Tariki 11 Nzeri 1974, Grégoire yimuriwe iwe mu rugo kugira ngo amube hafi. Yaje gupfa tariki 13 Ukwakira 1974. Leta yategetse ko hatagira umuntu n’umwe usabira misa Verediyana, haba i Kabgayi, haba n’ahandi hantu aho ari ho hose mu Rwanda.

Nyuma y’urupfu rw’umugore wa Grégoire Kayibanda, inzu ye yari ifite isuku, bitewe ahanini n’ubwitange bwa nyirabukwe wari ugeze mu zabukuru, akita no ku mirima no ku rutoke rw’umukwe we.

Hari n’umusaza wateguraga ibiribwa, akabizana mu rugo hamwe n’inkwi zo kubiteka. Abaturanyi bazaga guhinga imirima ye, bakanamuganirizaho gato.

Tariki 6 Ukwakira 1976 abo bantu bose babujijwe kuzongera kuhakandagiza ikirenge, ahubwo Grégoire Kayibanda ahatwa ibibazo bamubaza ibyo yaganiraga n’abo bantu n’ibyo babaga baje gukora.

Ku itariki 27 Ugushyingo 1976 yasuwe ku buryo butunguranye na Komanda Elie Sagatwa, muramu wa perezida Habyarimana, akaba n’umunyamabanga we wihariye kandi uhoraho (secrétaire particulier et permanent).

Baganiriye nk’isaha yose. Tariki 2 Ukuboza 1976 nyuma ya saa sita, Sagatwa yongeye kumusura, ndetse amujyana kuramutsa se na nyina.

Uwo mugoroba Kayibanda yamaranye n’ababyeyi be iminota 20 gusa. Tariki 14 Ukuboza 1976 saa tatu n’igice za mu gitondo, Grégoire Kayibanda yatangiye gutaka avuga ko ababara ahagana ku mutima. Umuganga uvuye ku bitaro by’i Kabgayi yamugezeho saa moya za nimugoroba (19h00). Yongeye gusuherwa nijoro, tariki 15 Ukuboza 1976 nibwo yapfuye.

Bivugwa ko Perezida Grégoire Kayibanda yahotowe na Komanda Elie Sagatwa, ariko ubwo nawe yari afite uwamutumye cyangwa abamutumye. Nyuma ariko umwe mu babihagazeho n’undi umwe mu bafashije Sagatwa gukora ibyo begereye umushakashatsi Mwalimu Bonaventure Mureme Kubwimana, babimubwira neza.

Ngo igihe cyose Sagatwa yajyaga gusura Grégoire Kayibanda, yabaga agiye gusuzuma uko intege ze zikomeza kugenda ziba nke, ku buryo abishatse yamuniga batabanje kugundagurana.

Ubuhamya bwa Liyetona Mutabaruka uko bwanditswe na Bonaventure Mureme K.

Liyetona Mutabaruka uvuka i Byumba yari umusirikari mukuru wo mu itsinda (promotion) rya 10 ry’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikari i Kigali. Mu w’1975 yategekaga ikigo cya gisirikari cya Gitarama.

Ni we wari ushinzwe kurinda imfungwa idasanzwe; Perezida Grégoire Kayibanda.

Umunsi umwe, Komanda Elie Sagatwa yaje kumusura, amusaba kwica uwo “mugororwa”. Mutabaruka yagize ubwoba, asaba ko bamuha igihe cyo kubitekerezaho. Yagiye kugisha inama Fulgence Seminega na we wavukaga i Byumba, icyo gihe akaba yarategekaga urukiko rw’ikirenga.

Seminega yumvise neza igihirahiro uwo musirikari arimo, aramubwira ati:“Genda ubwire Sagatwa aguhe inyandiko irimo iryo tegeko ko ugomba kwica Kayibanda”.

Sagatwa agarutse, Mutabaruka yamusabye iyo nyandiko.

Sagatwa yaramubwiye ati:

“Nsubiye i Kigali, nzagaruka nyikuzaniye”.

Ntiyigeze agaruka, ahubwo Mutabaruka na we yimuriwe i Kigali, asimburwa i Gitarama na Liyetona Papias Kanyandekwe.

Nyuma yaho gato, inkuru iba kimomo ngo Grégoire Kayibanda yapfuye. Kuva icyo gihe, izamurwa rya Mutabaruka mu mapeti ryaragoranye cyane. Yaradindizwaga, abari kumwe nawe bakamusiga, abari inyuma ye bakamucaho.

Ubuhamya bwa Kaporali Giti uko bwanditswe na Bonaventure Mureme K.

“Giti” ni umukaporali nawe uvuka i Byumba wanze ko amazina nyakuri atangazwa, maze Mwalimu Bonaventure amuhimba izina rya “Giti”.

Giti yabaga mu kigo cya gisirikari cya Gitarama. Yari mu itsinda rishinzwe kurinda inzu ya Kayibanda ku itariki ya 15 Ukuboza 1976, umunsi Sagatwa aza akamuniga, hanyuma Giti n’abari kumwe na we bakamuhorahoza bamunyukanyuka, bamuvuna imbavu.

Aba bafunzwe bya nyirarureshwa, nyuma baza gufungurwa bidatinze, ndetse buri wese ahabwa umushahara we w’imyaka 2, hanyuma birukanwa mu gisirikari, buri wese acirwa muri komini ye kavukire.

Giti yaje kuba umuzamu ahantu umuzungu w’Umubiligi yubakaga amazu muri komini avukamo. Iby’uko yagize uruhare mu kwica Grégoire Kayibanda yarabivugaga kugira ngo bimuvemo ngo yumve nawe yagira amahoro mu mutimanama we.

Ishyingurwa Grégoire Kayibanda

Grégoire Kayibanda yashyinguwe ku itariki 15 Ukuboza 1976 isaa cyenda n’igice, iwe mu rugo iruhande rw’aho umufasha we yari yarashyinguwe.

Yashyinguwe na Musenyeri André Perraudin, akikijwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami, Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi, Musenyeri Phocas Nikwigize, Musenyeri Joseph Sibomana na Padiri Massion.

Mu bana 8 hari 6, hari kandi abantu benshi bo mu muryango we n’abaturanyi, hakaba kandi Komanda Elie Sagatwa na Liyetona Papias Kanyandekwe n’abasirikari bagera kuri 20 bo mu kigo cya gisirikari cya Gitarama.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *