Ngororero: Umunyeshuri yagaragaye akenyereye icyuma k’umwambaro w’ishuli

Kuri uyu wa 24 no kuwa 25 Nzeri 2019, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiriye ifoto y’umwana w’umuhungu wambaye imyenda ya umwambaro w’ishuli (Uniform) wo mumashuli abanza akenyereyeho icyuma, bivugwa ko yaba yashakaga kugitera umwarimu we.

Aya makuru yakomeje gucicikana kuri izi mbuga nkoranyambaga ariko abantu ntibabasha kumenya ukuri nyakuri.

Umwana witwa Gisubizo Simon wiga mu mwaka 6 mu kigo kitwa G .S Rususa, mu murenge wa  Ngororero, akagali ka Rususa mu karere ka Ngororero, yafatanywe icyuma yagiyenyereye kuri Uniform y’ishuri yigaho.

Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugana n’umuyobozi  w’iri shuli ntibyakunda ariko abasha kuvugana n’umwarimu witwa Habyarimana Marco wigisha kuri iri shuri, wanigishaga  uyu mwana mu mwaka wa 6, atubwira ko abantu bibwiye ko uyu mwana yafatanywe icyuma agiye kugitera mwarimu atari byo.

Mumagambo ye, uyu mwarimu yatangiye agira ati:’’Ni byo koko uyu mwana bamufatanye icyuma ku itariki ya 24 Nzeri 2019, ariko uko byagenze; Uyu mwana ku itariki 23 yari ari mu nzira agenda, atora icyuma nuko yanga kugitahana ngo akibike iwabo ahubwo  bukeye asubira ku ishuri agikenyereye ku mukandara w’ikabutura.

Mwarimu yakomeje agira ati:’’Ku itariki 24 Nzeri 2019, ikigo cyacu uyu mwana yigaho kitwa G.S Rususa, kuko cyubatse hafi y’umuhanda, Polisi yari yadusuye, yaje kudusobanurira uko nk’abanyeshuri bagomba kuzajya bakoresha umuhanda,(Uburyo bagomba kugenda mu muhanda ) n’uko  mu gihe abanyeshuri bari guhabwa ibyo biganiro, umwana wari wicaranye na wa mwana yaje kurabukwa icyuma uyu mwana witwa Gisubizo Simon yari yakenyereye ku ikabutura ye, nuko yegera mwarimu arabimubwira, abantu babibonye baratangara cyane. Kuko Polisi yari ihari bahise bafata uyu mwana bamubaza impamvu yari yitwaje icyuma akaza yagikenyereye ku mukandara.’’

Gisubizo yasubije ko yari yagitoye bucyeye bwaho, nuko akaza kwibagirwa kugicyura, agasubira ku ishuri agifite ku mufuka atyo. Gusa Gisubizo yasobanuye ko nta mugambi mubi yari afite wo kugira uwo agitera ahubwo ikosa ari uko yagarutse ku ishuri agifite.

Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wacu yagiranye na mwarimu Marco usanzwe yigisha uyu mwana, yamubwiye ko bakimara gufatana uriya mwana icyuma ejo mu masaha ya saa tanu,  bahise bakimwambura, hanyuma bamutuma ababyeyi.

Ubwo twaganiraga mu gitondo cyo kuri uyu wa 25/09/2019,  mwarimu Marco yatubwiye ko uriya mwana ejo k’umugoroba  yagarutse akaba akomeje amasomo, ndetse n’ababyeyi bakaba bitabye ubuyobozi bw’ishuri aho bari buganire ku kibazo  cy’uriya mwana.

Na none ariko mwarimu yadutangarije ko uyu mwana n’ubusanzwe yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza, dore ko n’ababyeyi be bahoraga batumizwa ku ishuri kugeza ubwo bari baravuze ko batazongera kugaruka mu kibazo cye kuko yari yarabananiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *