Museveni yateguye amasengesho yo gusabira Uganda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko ejo ku wa gatandatu ari umunsi igihugu cyose kizasengera icyorezo cya coronavirus.

Bwana Museveni yavuze ko yagize iki gitekerezo akivanye ku muturage wa Uganda ufite “ibyo yeretswe n’Imana”.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Museveni yagize ati:

“Imana yamweretse ko nkwiye gutegura umunsi w’amasengesho mu gihugu hose, ateguwe neza, kugira ngo Imana idukize Covid-19…

“Ntangaje ko tariki 29/08/2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu n’umunsi w’ikiruhuko. Muzagume mu nzu cyangwa mu ngo zanyu, musenge.”

Uganda kugeza ubu imaze kugira abantu 2,679 basanzemo coronavirus, 28 muri bo imaze kubica.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *