Musanze: Imwe munyeshyamba ziheruka kugaba igitero kigahitana abantu yafashwe n’abaturage

Caporal Ndayizeye Emmanuel, Inyeshyamba yitwa iri muziheruka kugaba igitero mu karere ka Musanze zikicisha abantu bagera k’umunani baje no kwiyongera bakagera kuri 14, yafashwe n’abaturage ku munsi w’ejo maze ihita ishyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu taliki ya 05 Ukwakira 2019, ahagana saa yine z’ijoro, inyeshyamba zateye mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Izi nyeshyamba zahitanye abantu 8 (baje kwiyongera bagera kuri 14 nk’uko polisi y’igihugu yabitangaje) barimo 6 zicishije intwaro gakondo hanyuma babiri bicishwa amasasu mu gihe abagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Nubwo abaturage bavugaga ko inyeshyamba za FDLR arizo zateye muri utu duce, amakuru ducyesha ikinyamakuru umuryango avuga ko inyeshyamba za RUDI-URUNANA arizo zishobora kuba zagabye igitero I Musanze.

Iyi nyeshyamba yitwa Caporal Ndayizeye, yafashwe n’abaturage bayisanze mu musarani yari yihishemo nyuma yo gutera ikabura uko icika.

Ndayizeye yavuze ko bateye baturutse ahitwa Binza muri Congo bahingukira muri parike y’ibirunga. Yavuze kandi ko baje bayobowe na Kapiteni Gavana ukuriye itsinda ry’abarwanyi bita CRAP (Special force ya RUD URUNANA).

Andi makuru aravuga ko mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u Rwanda, izi nyeshyamba zateye I Musanze zishwemo abagera kuri 20 hanyuma izindi 10 zifatwa mpiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *