Muri Tanzaniya Sarupongo yakiriwe nk’Umwami

Michael Sarpong wagiye muri Tanzania uyu munsi akakirwa bidasanzwe, yahise ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Yanga SC yo muri Tanzania, ahita anerekwa abafana b’iyi kipe.

Uwahoze ari Rutahizamu wa Rayon Sports wifuzwaga na AS Kigali ndetse na Kiyovu, yateye umugongo aya amakipe yombi asinyira Yanga SC, akaba yahawe ibihumbi 50 USD.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, uyu rutahizamu yahise yerekwa abafana bari baje kumureba ari benshi.

Babinyujije kuri Twitter yabo, Yanga SC yahaye ikaze uyu mukinnyi.

Bati “Intare yamaze kugera mu Ishyamba. Urakaza neza Sarpong.”

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye mu gihugu cye cy’amavuko cya Ghana, ahita asinyira Rayon Sports yatozwaga na Karekezi Olivier, amasezerano y’imyaka ibiri.

Yakiniye Liberty Professionals y’iwabo, mbere gato y’uko aza mu Rwanda aho yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018-2019, akaba yaratsinze ibitego 16.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igerageza muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe yaratsinze ibitego bitandatu muri shampiyona

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *