Muhanga -Ngororero Abagenzi bagenda barira mu modoka

Ubu ni ubuhamya bw’umugenzi utishimira kujyana n’abantu bagenda barira mu modoka

Mbere ya Corona ubwo mperutse kugenda muri RITCO (kimwe kinini) mva Muhanga njya Ngororero nari nishimye pe, ibyishimo biri kunsya,  maze nkigeramo imodoka iragenda ndayinezerwa ndavuga nti rwose sinavunikiye ubusa ya matunda batubwiraga kera aya niyo ndi kuryaho, Imana itumye dutaha ijuru kare!

 

Nuko tugeze ahantu kuri bus stop iyo ndege rutemikirere(Bus nini ya RITCO) irahagarara havamo abantu hajyamo abandi abandi sinakubwira birara mu mineke barahaha. Imineke ni angahe? 3 ni ijana, mpereza….undi gutyo…abantu nka 4 bahaha imineke bagenda barya mu ndege. Bakarya bagacisha ibishishwa mu idirishya bakanaga mu muhanda.

 

Iruhande rwanjye hari umwe nawe uri kuyirya Kwihangana birananira ariko ndenzaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *