Mu gihe isi ihanganye na Covid19 Ebola iri gukora ishyano muri RDC

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola yongeye kwaduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wazamutse ukagera ku bantu 100.

Uwo mubare ukubye kabiri umubare w’abarwayi ba Ebola bari babonetse mu byumweru bitanu bishize.

Abantu ba mbere banduye iyi Ebola nshya babonetse i Mbandaka, umujyi mukuru w’intara ya Équateur, mu burengerazuba bw’igihugu.

Ebola ubu imaze gukwirakwira muri ako karere.

OMS ivuga ko iri kugorwa no guhangana n’iyi ndwara kuko abaturage yibasiye bo muri ako karere batuye mu mashyamba y’inzitane, kenshi batuye batandukanyijwe n’intera ya kilometero zibarirwa mu magana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *