Miss Mwiseneza Josiane: Musaza w’uyu mukobwa ari mumazi abira nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera

Musaza wa Miss Mwiseneza Josiane (Umukobwa uheruka gutorerwa kuba nyampinga ukunzwe wa 2019 ’Miss Popularity 2019’) witwa Muhayimana Samuel, arafunzwe aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha uruhushya mpimbano rwo gutwara ibinyabiziga.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 ni bwo Muhayimana Samuel yatawe muri yombi na polisi ubwo yari agiye kongeresha uruhushya rwe rwo gutwara ikinyabiziga, uruhushya rwa category B.

Ku munsi w’ejo ni bwo uyu Muhayimana Samuel yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge maze asomerwa ibyaha aregwa, aho umushinjacyaha yahise amusabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu musore yavuze ko akwiye kurekurwa agataha kuko urwo ruhushya n’ubwo arufite ariko atigeze arukoresha.

Yavuze ko yarubonye muri 2013 abifashijwemo n’umufana wa wa APR FC yari yasabye ubufasha muri 2011 nk’uko isimbi ducyesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Ngo yaramuhamagaye amubwira ko rwabonetse undi na we ngo kuko yakoraga muri Equity Bank yahise arutwara muri ka kuma k’amafaranga kugira ngo arebe ko ari ruzima, gusa ngo yaje gusanga ari ruzima ariko agira atinya kurukoresha kugeza rurangiye.

Yagerageje gusabira kuri telefoni kugira ngo ruvugururwe biranga ahitamo kugana polisi ayibaza icyo yakora kugira ngo ruvugururwe n’ubwo yarubonye adakoze ikizamini akaba ari nabwo polisi yahitaga imuta muri yombi.

Umucamanza akaba yavuze ko ku ifungwa n’ifungurwa rya Samuel, umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *