Minisitiri Shyaka yayoboye inama hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abatuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru kurushaho kwicungira umutekano kubera ibitero byagiye bihagabwa n’abitwaje intwaro babaga baturutse mu Burundi.

Prof. Shyaka Anasatse yabivuze mu ruzinduko amazemo iminsi mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu wa Kane yasuraga bariya baturage b’i Ruheru baherutse kugabwaho igitero.

Yavuze ko icyo bakwiye kwishimira ari uko kiria gitero nta muturage wakiguyemo kuko bariya bantu bitwaje intwaro basanze abaturage n’abasirikare b’u Rwanda baryamiye amajanja.

Yasabye abatuye muri kariya gace kurushaho ubufatanye n’inzego zaba iz’umutekano n’iz’ibanze by’umwihariko bo bakarushaho gucunga ko nta mwanzi wabameneramo avuye hanze y’igihugu ngo aze kubahungabanyiriza umutekano.

Ati “Iyo ubufatanye wabwubatse utarajya no mu bikorwa ukavuga uti ubufatanye ndabwubaka gutya, uba wamaze kugera kuri 70%. Iyo uvuze uti reka ubufatanye n’inzego z’umutekano tubwongeremo imbaraga, uba usabwa amaso ane”

Yababwiye ko iby’ibanze byose babifite kuko “mufite ubuyobozi busobanutse bw’Akarere, mufite abaturage basobanutse, namwe ni ukujya muri icyo cyerekezo, mukaba abayobozi basobanutse, icyo rero ni ikintu ngira ngo nkibasabe dukomeze tucyubake, tucyubake kurushaho, ahubwo n’abashaka kureba uko ibyo byubakwa bajye baza Nyaruguru.”

Yabasabye kandi kuba abaturage basobanukiwe batagira ikibarangaza, bakubahiriza ingamba zose zo kwirinda ko hari abantu baturuka hirya no hino hanze y’uyu Murenge bikaba byatuma bakwiza icyorezo cya COVID-19 batazi n’aho cyavuye.

Abatuye muri uyu Murenge babwiye Minisitiri ko biteguye gukora ibishoboka byose bakicungira umutekano bagamije guhangana n’abashaka kwangiza ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho birimo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amavuriro.

Nsanzimana Jabo ati “Tumaze kugera kuri byinshi byiza, hari rero abatishimira ibyiza twagezeho, abo ni bo bashaka kuduhungabaniriza umutekano, ariko nk’abaturage turiteguye kubirinda, dukaza ingamba z’umutekano cyane amarondo, dutangira amakuru ku gihe.”

Uyu muturage yasabye bagenzi be kujya mu ngamba bakaba maso kandi buri wese akumva ko ziriya ngamba zimureba.

Ati “Buri wese nabishyiramo imbaraga, tuzabasha guhangana n’abashaka kuduhungabanyiriza umutekano baturutse muri iri shyamba, natwe turi maso kandi tuzabamagana ndetse n’inzego z’umutekano ziri hafi yacu.”

Umurenge wa Ruheru ni umwe mu Mirenge igize akarere ka Nyaruguru uhana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, ni Umurenge kandi ukora ku ishyamba rya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *