Meddy: Nyuma yo kuva muri Kigali Arena abakunzi be badashize urukumbuzi bari bamufitiye, uyu muhanzi agiye kongera gutaramira abanya-Kigali

Umuhanzi witwa Ngabo Jobert wamamaye nka Meddy agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yigitaramo yaherukaga kwitabira agakurwa ku rubyiniro abakunzi be batabyifuza.

Meddy uheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyo kwita izina , agakurwa ku rubyiniro abakunzi be bakimukeneye, agiye kongera gutaramira muri Kigali Arena.

Ni muri gahunda yo gususurutsa abazitabira inama ikomeye ya youth connect Africa izitabirwa nibikomerezwa birimo nicyamamare muri ruhago Didie Drogba.  Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali Arena kuwa 09 kugeza 11 Ukwakira 2019.

Uretse Meddy, abahanzi nka Pantoranking, umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria no ku mugabane wa Afurika ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo azahuriramo na Meddy, Charly na Nina ndetse na Bruce Melodie.

Byitezwe ko aba bahanzi bazatarama tariki 9 Nzeri 2019 mu kuyitangiza ku mugaragaro. Hanatumiwe kandi umukinnyi w’icyamamare muri ruhago Didier Drogba.

Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko. Inama nk’iyi yabaye muri Nyakanga 2017 yitabiriwe n’umuhanzi Akon n’umunyemari ukomeye w’umushinwa, Jack Ma.

Abantu 10,000 nibo biteganyijwe ko bazitabira iyi nama izafungurirwa muri Kigali Convention Center. Igitaramo kizabera muri Kigali Arena.

Patoranking yaririmbiye i Kigali bwa mbere mu mwaka wa 2017 ubwo yitabiraga Kigali Up, muri 2018 yitabiriye igitaramo cy’ubunani cyabereye muri Kigali Convention Center.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *