Magufuri yambitse umuhanzi ukomeye ingofero ye : agapfukamunwa wapi!

erezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yahamagaye umuhanzi Diamond Platnumz imbere y’abantu benshi, akuramo ingofero yari yambaye arayimwambika hanyuma n’uyu muhanzi ayishyira mu kabati k’ibihembo amaze guhabwa kubera muzika.
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Nzeri 2020, ubwo Perezida Magufuli yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu mujyi wa Mwanza, Diamond yari umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abitabiriye ibi birori.
Diamond usanzwe ari umufana wa Magufuli, yasusurukije abantu bo muri aka gace, arangije kuririmba nibwo yahamagawe na Perezida magufuli amusaba gukuramo ingofero y’urubaraza yari yambaye amwambika iy’ishyaka rya CCM y’icyatsi.
Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye iyi mpano yahawe n’umukuru w’igihugu maze agira ati:
“Urakoze cyane Bwana Perezida Dr. John Pombe Magufuli… iyi ingofero isobanuye byinshi kuri njye n’urubyiruko rwose rufite inzozi zitandukanye mu buzima…. Urakoze ku buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu budufasha kugera ku ntego zacu”.
Nyuma yo guhabwa iyi ngofero Diamond yagaragaje amashusho ari kuyishyira mu kabati asanzwe ashyiramo ibihembo bitandukanye yagiye ahabwa muri muzika.
Umubano wa Perezida Magufuli na Diamond Platnumz urashimishije kuko kuwa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, ubwo Diamond Platnumz, yari yakoreye igitaramo gikomeye Kigoma ku ivuko, ageze hagati yifashishije telefoni ya Hmphrey Pole ahamagara Perezida Magufuli.
Yabanje kubaza abari bitabiriye igitaramo niba bakunda Perezida Magufuli bose bahanika amajwi bavuza n’akaruru k’ibyishimo bagaragaza kwishimira Perezida wabo.
Perezida Magufuli avugana na Diamond kuri telefoni, yashimiye abaturage ba Kigoma anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2020, ababwira ko abakunda.
Yabwiye Diamond ko amukunda cyane by’umwihariko indirimbo ze amwifuriza imigisha, ishya n’ihirwe kuri we n’abaturage ba Kigoma.
Perezida Magufuli yavuze ko yifuzaga kwitabira iki gitaramo ariko ko bitewe n’ishingano atabonetse yohereje intumwa.
Yabwiye abaturage ba Kigoma kandi ko agikomeye ku isezerano ryo kububakira umuhanda w’ibirometero 310 wa kaburimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *