Leta y’u Rwanda yavanyehoTVA ku bicuruzwa bya KOTEGISI

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 800Frw na 1000Frw.

kuvanaho iriya misoro ni umwanzuro “wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho”.

Abagore bo mu Rwanda bavuze  ko iyi ari inkuru nziza ariko bategereje kureba uko igiciro kizagabanuka ku isoko.

Aline Berabose watangije ibiganiro kuri internet bivuga ku ngingo z’ubuzima zigifatwa nk’imiziro mu Rwanda mu cyumweru gishize yabwiye BBC ko igiciro cy’ibi bikoresho kibangamiye ubuzima bwa benshi.

Yavuze ko mu bintu bidindiza umwana w’umukobwa gukurikirana amasomo ye neza harimo ubuzima bwe bw’imyororokere bushobora gutuma atajya ku ishuri iyo ari mu mihango.

Yagize ati: “Cyane cyane abo mu miryango itishoboye, kuko kugeza ubu ibiciro bya biriya bikoresho biracyari hejuru kuburyo usanga hari benshi batabasha kubibona mu buryo bworoshye “.

Umusoro ku nyongeragaciro mu Rwanda ni 18%, uhereye kuri ibi iki gikoresho cyaguraga amafaranga 1000 gishobora kugera kuri 820Frw ku isoko.

Murorunkwere avuga ko kubera uburyo ibi bikoresho bihenze hari n’abana b’abakobwa batabizi nyamara bajya mu mihango.

Ati: “Hari abumva ‘cotex’ mu makuru cyangwa bakazibonana abandi ku ishuri, bo bagakoresha udutambaro kandi isuku yatwo irakemangwa, niba ubona isabune bikugoye kwita kuri ako gatambaro nabyo ntibyoroha.

Murorunkwere avuga ko kuba hari imisoro yavanyweho kuri ibi bikoresho ari ibyo kwishimira, gusa bikigoye ku bana benshi mu miryango yo mu byaro itabona amafaranga y’ibi bikoresho.

Ati: “Ntituzi niba biri bugabanuke yenda ngo bigere kuri 500Frw nubwo nayo kuyabona bitoroshye, nibuze igeze kuri 500 hari abo byakorohera kuyibona, nubwo atari bose”.

“Iki ni icyemezo cyiza leta ikwiye gushimirwa, ariko ikwiye no kubikurikirana kuko hari igihe icyemezo nk’iki gifatwa ariko ugasanga rimwe na rimwe nta gihindutse ku biciro bisanzwe ku isoko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *