Kugaruka muri Rayon Sports, Urukundo rwe na Asinah, Ubukwe,… Michael Sarpong yahishuye byinshi

Rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports witwa Micheal Sarpong uvugwa mu ikipe ya Simba SC yavuze ko Perezida w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru wamwirukanye biyunze ndetse ko ashobora kuyisubiramo.

Michael Sarpong yagiranye ikiganiro kirambuye na Genesis TV avuga ku buzima bwe, icyerekezo afite ku mupira w’amaguru n’ibyamuvuzweho mu rukundo.

Sarpong yirukanwe na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka, yabwiye Genesis TV ko biyunze ndetse ko ntawamenya bashobora kongera gukorana mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati:“Tumenyaranye neza Sadate, rimwe na rimwe tujya dusangira ibiryo bya ku manywa muri iyi minsi rwose, ntawamenya umwaka utaha nshobora kuyigarukamo”.

Ku byerekeye kugaruka muri Rayon Sports,yagize ati:

“Twaravuganye, turi kuvugana birashoboka”.

Uyu mukinnyi yavuze ko Rayon Sports itaramwishyura amafaranga yamwemereye ngo batandukane ndetse yemeje ko atazi ahazaza he kuko ngo nta kipe arabona.

Uyu rutahizamu yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko yamaze gusinyira Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka 2 ikamuha ibihumbi 60 by’amadolari gusa yemeza ko abamuhagarariye bari kuvugana nayo kugira ngo azayerekezemo.

Michael Sarpong yavuze ko mu gukura kwe yakuze areba Cristiano Ronaldo ndetse na Messi ndetse aza kwifuza kuzagera ku rwego rwabo.

Yagize ati:“Sarpong ni umwana ukunda umupira w’Amaguru wakuze akina umupira, wifuza ahanini gutera imbere mu mwuga we utegereje kuzakina nk’uwabigize umwuga mu buryo bwisumbuyeho”.

Akomeza agira ati:

“Navuga ko intego zanjye ari ugukora cyane kandi wenda umunsi umwe nkazamera nka Messi Cristiano Ronaldo cyangwa se n’abandi bakinnyi bakomeye ku isi kuko nibo nakuze ndeberaho”.

Uyu musore avuga ku mukunzi we bari kumwe uyu munsi, yavuze ko ari kwitegura ubukwe mu gihe kiri imbere uhereye mu mwaka utaha wa 2021.

Abajijwe niba ari umunyarwakazi, Sarpong yaryumyeho aravuga ati:“Mfite umukunzi”.

Ubwo Sarpong yabazwaga ku rukundo rwamuvuzweho we n’umuhanzikazi Asinah muri 2018, Sarpong yavuze ko ibyo ari iby’ahahise ariko afite umukunzi bamaze igihe bakundana.

Sarpong yavuze ko iby’urukundo rwe na Asinah, byari ukuri gusa avuga ko atibuka icyo bapfuye ngo batandukane.

Yagize ati:“Njye na Asinah twari kumwe muri icyo gihe ariko ubu ntabwo tukiri kumwe, mfite umukunzi. Asinah ntabwo nzi icyo twapfuye kuko ntabwo mbyibuka. Reka twisubirire mu mupira w’amaguru”.

Sarpong yavuze ko umukunzi we bari kumwe ubu bameranye neza ndetse ko ahazaza habo hameze neza banashobora no gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *