Kubera iterambere Abayapani bagiye kujya bituma ku gasozi

Muri iyi minsi mu buyapani bujuje ubwiherero ahantu hatandukanye hahurira abantu; agashya muri izo nyubako z’ubwiherero ni uko zubatse kuburyo uri inyuma aba areba ibikorerwa imbere; ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guca integer abantu bari basanzwe bajya mu misarani bakavayo bayanduje bikize ba ntibindeba

Abantu benshi bemeza ko ubwiherero bwari busanzweho bwari bwubatswe bya kizungu ndetse ngo habagamo n’akaziki kayunguruye gafasha uwituma kumererwa neza gusa nyine ikibazo cyari ukumara kubukoresha bagasiga bahanduje

Gusa ubu bwiherero bushya abantu benshi bavuga ko butandukanye n’inzozi zabo kuko bari bazi ko hubakwa ubwiherero bugezweho batungurwa no kubona babashyize ku karubanda nkuko ikinyamakuru  The Guardian kibivuga : “imisarani ya mbere yatumaga abantu baruhuka, ariko iyubu nubwo uruhuka ntiwisanzura kuko hanze baba bakureba”

Kubaka iyo misarane biva ku gitekerezo cy’umwubatsi Shigeru Ban – uyu yigeze no guhabwa igihembo gihabwa abubatsi bitwaye neza– hari kandi n’abandi bubatsi 12 bamufashije nkuko ikinyamakuru le quotidien britannique kibihamya. Nubwo iyo misarane nta banga igira bayise “verre intelligent” kubera ubwiza bwayo.

Iyo misarani yatangiye gukoreshwa muri uku kwezi kwa munani 2020 muri karitsiye ya  Shibuya, rwagati mu murwa mukuru Tokiyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *