Kuba u Burundi bwishyuza U Bubiligi ni ukwikirigita ugaseka

Leta y’uburundi yahaye integuza yihanangiriza Leta y’Ububirigi iyisaba kwishyura indishyi zo kuba Ububirigi bwarakorolije Uburundi ; ibi nibidakorwa ngo haziyambazwa inkiko ariko wakwibaza ninde uzarega undi azamuregahe?

indishyi zose zisabwa zingana na miliyoni 43 z’amadorari y’amerika ni ukuvuga inshuri 15 y’ingengo y’imari ya leta y’u Rwanda, aya mafaranga ni menshi ariko ku gihugu nk’ububirigi ni agatonyanga mu nyanja; nubwo kuyatanga bitazoroha kuko birazwi ko ibihugu by’i Buraya bisuzugura cyane ibihugu by”Afurika

kugirango icyifuzo cy’uburundi cyemerwe ni uko ibihugu byose bya Afurika byashyirahamwe bigakomanyiriza ibihugu byose byivanze mu bukoroni  ariko ikigaragara n’uko bitapfa gushoboka muri iki kinyejana bitewe n’imyumvire y’abanyafurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *