Kiyovu Sports yasubije amakipe yifuza Babuwa Samson harimo na Sadate wavuze ko rutahizamu mwiza aba mu ikipe nziza

Nyuma y’uko bivuzwe ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria Kiyovu Sports iherutse gusinyisha, Babuwa Samson ko yifuzwa n’amakipe arimo Simba SC yo muri Tanzania, Urucaca rwavuze ko uyu musore atagurishwa.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko uyu musore wasinyiye Kiyovu Sports umwaka umwe avuye muri Sunrise FC arimo yifuzwa na Simba SC, uyu musore akaba na we yaremereye ISIMBI ko umuhagarariye arimo kuvugana n’iyi kipe.

Gusa andi makuru akavuga ko ari Rayon Sports ishaka kumugura ikamunyuza muri Simba SC akabona kugaruka mu Rwanda kuyikinira, ibi bikaba ari bimwe nk’ibyo APR FC yigeze gukora Rayon Sports ubwo yaguraga Djabel ikamunyuza muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Perezida wa Rayon Sports akaba ku munsi w’ejo yaraciye amarenga ko yifuza uyu musore, aho yabwiye Radio10 ati“rutahizamu mwiza warushije abandi aba akwiye gukinira ikipe nziza.” Aya magambo akaba asa neza n’ayo yigeze gutangaza mbere yo gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier amukuye muri Gasogi United.

Kiyovu Sports ibinyujiej kuri Twitter yabwiye amakipe yose yifuza Babuwa Samson ko atagurishwa cyane ko icyo yamuguriwe atigeze agikora.

Yagize ati“Babuwa Samson, ni umukinnyi wa Kiyovu Sports kandi ubuyobozi bwayo nta gitekerezo na gito bwigeze bugira cyo kugurisha uyu mukinnyi, kuko impamvu yaguzwe ntirarangira. Abavuga bo nibavuge.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *